Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage baragirwa inama zo kwirinda ibyaha bikorerwa ahahurirwa na benshi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Ukwakira, umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa  mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bw’abatugage na Polisi mu gukumira ibyaha Chief Inspector of Police (CIP) Jean Claude Kabandana,  yaganirije abarema isoko rya Kimironko riherereye mu murenge wa Kimironko akarere ka Gasabo ndetse n’abategera imodoka muri iyo gare, abasaba kuba maso kugirango abanyabyaha batandukanye batabafatirana bakabagusha mu byaha.

Akoresheje Radiyo y’isoko rya Kimironko yitwa Afia, CIP Kabandana yasabye abacuruzi,abaza guhahira muri iryo soko rya Kimironko ndetse n’abagenzi n’abashoferi bakorera muri gare ya Kimironko kwirinda abababeshya ko bazana amafaranga bakayabatuburira akaba menshi, kimwe n’uko mu isoko cyangwa aho abagenzi bategera imodoka hashobora kuba harimo abajura bashobora kubatwara ibyabo amafaranga cyangwa amasakoshi y’abagore.

CIP Kabandana yakomeje abasaba guhagurukira hamwe bakarwanya ibikorwa bitemewe n’amategeko birimo ubujura urugomo ubusinzi n’ubwambuzi bushukana, anabasaba ko buri gihe batungira agatoki Polisi n’izindi nzego z’umutekano abo bakekaho gukorera ibyaha aho bakorera akazi kabo.

Yasoje asaba abari ahono kugira inama bagenzi babo gukora bakiteza imbere aho kwijandika mu byaha byabakururira ibibazo.

Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu bakorera muri iryo soko witwa Mukeshimana, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aya magabo:”Ndashima Polisi y’u Rwanda kubera inama no kutwigisha kwirinda ibyaha, niteguye gukorana nayo nerekana uwashaka kuduteza umutekano mucye”.