Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage baragirwa inama yo kutangiza igiti cy’umushikiri

Iyi nama yo kutishora mu bikorwa byo gutema, kwangiza n’ubucuruzi bw’igiti cya kabaruka bakunze kwita umushikiri, Polisi y’u Rwanda ikomeje kuyigira abantu hirya no hino mu gihugu, kuko hari bamwe bakigaragara mu kwangiza iki giti ndetse no mu bucuruzi bwacyo.

Urugero twatanga n’urwo ku itariki ya 21 Mutarama 2014, abantu babiri bafatanywe  icyo giti mu Murenge wa Kamabuye, akarere ka Bugesera, ubu bakaba bafungiwe kuri Polisi ikorera kuri uwo murenge. Kugira ngo bafatwe byaturutse ku muturage muri ako gace watanze amakuru y’abo bantu, yerekeranye n’uko bari mu bikorwa byo gutunda uwo mushikiri.

Polisi ntiyazuyaje kuko yaje kubagwa gitumo maze isanga mu modoka yabo RAA 275 C harimo toni y’icyo giti. Bakimara gufatwa, bashatse guha ruswa abapolisi babafashe kugira ngo babareke bagende, ariko umugambi wabo ntibawugeraho. Iperereza rikaba ririmo gukorwa kugira ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha kuko kwangiza ibidukikije no gutanga ruswa bitemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba Senior Superintendent (SSP) Benoît Nsengiyumwa araburira abishora mu bucuruzi bw’icyo giti ko amategeko abahana ahari kimwe n’abandi banyabyaha bose.
SSP Benoît Nsengiyumva akomeza avuga ko abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.

Yagize ati” Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya twese kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa.”