Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage baragirwa inama yo kutangiza igiti cy’umushikiri

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Ugushyingo,  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka kayonza ,umurenge wa Murama yafashe imodoka ya Fuso ikaba yari yuzuye ibiti by’umushikiri bizwi kw’izina rya kabaruka.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kayonza Senior Superintendent (SSP) Innocent Semigabo yavuze ko  kugeza ubu umushoferi wari utwaye iyi modoka yafashwe, ubu  akaba afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarondo.

SSP Semigabo akaba  yagize ati “Abaturage bose twabagiriye inama yo kwitandukanya n’umuco mubi wo guca ibiti by’umushikiri kuko hariho ingamba nyinshi zo kurwanya abacuruza ibi biti  dore ko n’amategeko ahari ahana abangiza ibyo biti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje avuga  ko  abantu bagomba kumenya ko ubu bucuruzi butemewe n’amategeko, kandi bugira ingaruka mbi ku bidukikije. Uyu muyobozi yongeyeho ko   gahunda zihari zo gufata abangiza iki giti akomeza avuga ko   umuntu uzajya ufatwa yangiza umushikiri azajya ahanwa hakurikijwe amategeko.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kayonza yongeye agira inama abaturage ko bajya bafatanya Polisi muri urwo rugamba rwo guhashya abantu bangiza ibidukikije, batangira amakuru ku gihe  yatuma hafatwa abajya muri ubwo bucuruzi butemewe bw’umushikiri.

Yakomeje agira ati”Ba nyiri amamodoka baragirwa inama yo guhora bakurikirana ibyo amamodoka yabo akora cyangwa ajya yikorera, kimwe no gutwara ibitemewe n’amategeko byose birimo ndetse n’ibiyobyabwenge kuko kutabimenya bituma bisanga mu makosa cyangwa se ibindi byaha bashobora kuba batagizemo n’uruhare, ariko bikabagiraho ingaruka kubera uburangare.”

Ingingo ya 416 y’Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ireba ibijyanye no kurengera ibidukikije, iravuga iti: “Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti… mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.