Abaturage bakomeje kwishimira serivisi zitangirwa muri Mobile Police Station, umuntu yakwita nka "Sitasiyo ya Polisi yimukanwa" mu modoka.
Iyi modoka irimo ibiro bikorwamo n’abapolisi bakira ibibazo by’abaturage, ibiri mu nshingano za polisi ikabikemura ariko ibirebana n’izindi nzego nabyo bigashyikirizwa izo nzego zikabikemura
Ku itariki 4 Werurwe, hari hatahiwe abaturage bo mu karere ka Ngororero, iyi ikaba ari inshuro ya gatandatu iyo modoka ikoze urwo ruzinduko dore ko yasuye Intara y’iburasirazuba inshuro eshatu, Intara y’amajyepfo inshuro imwe intara y’amajyaruguru inshuro imwe.
Kuri uwo munsi, abaturage basaga ijana baherewe serivisi zitandukanye na polisi hifashisijwe imodoka yabugenewe yifitemo ibiro (Police Mobile Station); icyo gikorwa kikaba cyabereye mu kagari ka Nyarusange, mu murenge wa Nyange.
Ubwo bahageraga bahasanze inzego z’ubuyobozi, harimo ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Ngororero, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange n’uw’akagali ka Nyarusange hamwe n’umukozi w’icyiciro kigize rumwe mu nzego z’ubutabera kizwi ku izina rya Maison d’accès à la Justice (MAJ).
Icyagaragaye, iki gikorwa kitabiriwe n’abaturage benshi ugereranije n’ibyakibanjirije kandi bishimiye cyane serivisi baherewe muri ubu bwoko bw’ibiro kuri uwo munsi.
Umwe muri bo witwa Murayirage Sylvanie, ufite imyaka 43, wakemuriwe ikibazo yari afitanye na se cyari gishingiye ku mutungo, yagize ati: " Polisi yamvunnye amaguru. Iyi gahunda ni nziza cyane".
Undi witwa Nduwayezu Anicet yagize ati," Ntako Polisi idakora ngo itwegereze serivisi".
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’uburengerazuba, Supt. of Police (SP), Emmanuel Hitayezu, yagize ati: "Iyi gahunda igamije kwegereza serivisi abaturage, cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi".
Polisi y’u Rwanda ifite bene izi modoka eshatu zikoreshwa muri iyi gahunda mu duce dutandukanye tw’igihugu.
SP Hitayezu yakanguriye abaturage kujya bitabira iki gikorwa no kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo barusheho kurwanya no gukumira ibyaha kandi bakihutira gutanga amakuru ku kintu cyose gishobora gutera umutekano muke.
Kinyarwanda
English











