Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena 2015, Abaturage b’ingeri zitandukanye bo mu karere ka Rubavu bifatanyije na Polisi y’u Rwanda mu cyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, aho bishimiye ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho muri iyi myaka 15 imaze ishinzwe. Ibi birori bikaba byabereye kuri sitade ya Nengo, hakaba hishimiwe ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho ku bufatanye n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Minisitiri w’Umuco na siporo Madamu Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru, yasabye abaturage b’akarere ka Rubavu guharanira amahoro n’umutekano usesuye by’akarere kabo cyane cyane baha amakuru hakiri kare Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano y’ikintu gishobora guhungabanya umutekano kugira ngo habeho gukumira.
Ibi uyu muyobozi yabisabye abaturage ari kumwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye, abandi bayobozi b’Akarere ndetse na ba Ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri Uwacu akaba yaboneyeho n’umwanya wo gusaba ababyeyi kurwanya ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko muri iki gihe, aho yabasabye kujya babakangurira ububi bwo kubinywa. Minisitiri w’Umuco na siporo akaba yakomeje asaba abaturage kujya bamenyesha inzego z’umutekano n’izindi nzego abacuruza ibiyobyabwenge babyinjiza muri ako karere.
Yagize ati” kuba akarere ka Rubavu kegereye umupaka, bishobora gufasha abacuruza ibiyobyabwenge mu kubyinjiza, ibi bikaba byateza umutekano muke. Birasaba rero ubufatanye bwanyu nk’abaturage b’aka karere na Polisi mu kubumbatira umutekano himakazwa ihame ryo gukumira ibyaha hakiri kare”.
“Polisi y’u Rwanda yerekanye imikorere myiza n’ubunyamwuga mu kazi ko kurwanya ibyaha mu rwego rwo guharanira amahoro n’umutekano usesuye. Ibi byagezweho kubera ubufatanye, imikoranire myiza ishingiye ku cyizere hagati ya Polisi , abaturage n’izindi nzego ndetse n’ubuyobozi bwiza buha agaciro amahame y’ubufatanye no gukunda igihugu.
Mu ijambo rye, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yavuze ko guhanahana amakuru hagati ya polisi n’abaturage byatumye habaho kurwanya ibyaha ku buryo bushimishije, akomeza abwira abaturage gukomeza umuco mwiza wo guha amakuru inzego zibishinzwe mu gihe hariho ibikorwa bya Polisi byo gukumira no kurwanya ibyaha hirya no hino.
Yagize ati” Kuva Polisi y’u Rwanda yajyaho mu mwaka w’2000, yagiye yiyongera haba mu mubare w’abapolisi ndetse bagiye biyongera no mu bumenyi; ibi bikaba aribyo byatumye habaho imikorere myiza mu bikorwa byo gukumira ibyaha hirya no hino mu gihugu. Nanone kandi hanabayeho ubufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage nabyo bikaba byaratanze umusaruro ugaragara mu bikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha”.
“Nyuma y’igihe cy’umutekano muke ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, u Rwanda muri iki gihe rubikesheje ubuyobozi bwiza ndetse n’ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage, hariho iterambere rirambye haba mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Jeremie Sinamenye yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifatanya n’abaturage buri gihe mu bikorwa byo gukumira ibyaha ndetse no mu bindi bikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage no gufasha amashyirahamwe muri ako karere.
Muri ibi birori byo kwifatanya n’abaturage b’akarere ka Rubavu hishimirwa ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho mu myaka 15 imaze, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yahaye sheki y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ku mashyirahamwe y’uburobyi akorera mu turere twa Rubavu na Ngororero, akaba ari muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo gufasha mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Twabamenyesha ko no mu karere ka Nyamasheke icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi cyahakomereje kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Kamena, abapolisi bahakorera bafatanyije n’abaturage ndetse n’izindi nzego, bakaba bakomeje ibikorwa byo kubakira abanyarwanda batishoboye baherutse kwirukanwa muri Tanzaniya. Inzu zubatswe zikaba ari eshanu.
Kinyarwanda
English











