Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage b’akarere ka Kayonza basabwe kurwanya amacakubiri

Polisi y'u Rwanda ikomeje gukangurira abanyarwanda hirya no hino mu gihugu kurangwa n'imyitwarire myiza birinda kubiba amacakubiri aganisha mu guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.

 Ibi Polisi y'u Rwanda  ibitangaje mu gihe mu karere ka Kayonza umurenge wa Rwinkwavu, akagari ka Nkondo, abagabo batatu bafatiwe bakekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Kabarondo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Bwana John Mugabo mu ijambo yagejeje ku baturage 1000  ba Rwinkwavu bitabiriye iyo nama tariki ya 8 Mutarama, yavuze ko ababajwe n’ibivugwa kuri bariya bagabo bafashwe, avugako kugirango u Rwanda rutere imbere , rudakeneye icyo umuntu ari cyo cyangwa ubwoko bwe,  ahubwo rukeneye icyo arukorera nk’Umunyarwanda , abagira inama yo kureka ingengabitekerezo ya jenoside bagashyira imbaraga zabo mu bibateza imbere.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza, Chief Inspector of Police(CIP) Regis Ruzindana  we yavuze  ko ingengabitekerezo ari icyaha gihanwa kandi Polisi y’u Rwanda itazajya yihanganira abayigaragaraho .

Yagize ati:” Aho igihugu kigeze cyiyubaka cyane ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ntidukeneye abadusubiza inyuma kuko byagaragaye ko iyi ngengabitekerezo ariyo yatumye habaho jenoside yakorewe Abatutsi.”

CIP Ruzindana yasabye abaturage kujya bitabira ibikorwa  biba bayateguwe na Leta  kandi bakubaha  amabwiriza aba yashyizweho cyane cyane mu gihe cy’icyunamo, kandi ihame ryo kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside rikubahirizwa igihe cyose atari igihe cy’icyunamo gusa.

Ingingo ya gatatu y'itegeko No 84/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryerekeye icyaha cy'ingegabitekerezo ya jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo isobanura Ingengabitekerezo ya jenoside nk'igikorwa gikozwe ku bushake kibereye mu ruhame byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo cyatuma umuntu agaragaraho imitekerereze ishingiye ku moko, idini, ubwenegihugu cyangwa ibara ry'uruhu hagamijwe: kwimakaza ikorwa rya jenoside; gushyigikira jenoside. Umuntu wese, ukora ibi bikorwa, aba akoze icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside.

Icyaha cy'ingengabitekerezo ya jenoside gihanwa n'ingingo y'135 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda. Ahanisha igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka icyenda n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi ijana kugeza kuri miliyoni imwe.