Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage ba Rwamagana bishimiye serivisi itangirwa muri Police Mobile Station

Abaturage b’akarere ka Rwamagana bishimiye serivisi baherewe muri Police Mobile Station Vehicle ku itariki 22 Mutarama.

Kuri uyu munsi, serivisi zo muri iyi modoka zatangiwe mu kagari ka Karege,  mu murenge wa Nzige.Abaturage barenga mirongo itanu bahaherewe serivisi zitandukanye.

Umwe muribo,Berina Nyirandinayo,w’imyaka 54,yagize ati,̋ Nari nfite ikibazo cyo gupfa ubutaka n’umuturanyi wanjye.Maze kubwirwa iby’iyi serivisi, nazanye ikirego cyanjye  kandi Polisi yaranfashije.Iyi gahunda ni nziza rwose Ije kutuvuna amaguru.He no kwongera gukubita amaguru njya gushaka ubutabera kure. ̋

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda,CSP Celestin Twahirwa,yasobanuriye abaturage bari bitabiriye iyi gahunda  ko, muri iyi modoka, harimo ibiro bikorwamo n’abapolisi n’umukozi wa MAJ (Maison d’accès  à la Justice) ,bakira ibibazo by’abaturage bitandukanye.

Yagize ati,̋ Iki gikorwa kigamije kwegereza serivisi abaturage cyane cyane abatuye kure ya sitasiyo za Polisi n’inzego z’ubutabera.̋

Yavuze ko ubu, Polisi y’u Rwanda ifite bene izi modoka eshatu zijya ahantu hatandukanye mu gihugu.

CSP Twahirwa yavuze ko,mu bibazo abayikoramo bakira bishingiye ahanini ku mitungo n’amakimbirane mu ngo.

Abaturage bakanguiriwe kwirinda no kurwanya ibyaha kandi bagatanga amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.