Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage ba Rusizi bakanguriwe kurengera umwana

Umuyobozi w’akarere ka Rusizi , Frederic Harerimana yahamagariye abaturage kugira imyumvire imwe  ku kurinda uburenganzira bw’abana  no guha indangagaciro z’ubunyarwanda urubyiruko nk’uburyo bwo kururinda kwishora mu ngeso mbi n’ibindi byaha.

Uyu muyobozi yabivuze ku italiki 25 Nzeli aho yahuye n’abaturage biganjemo urubyiruko mu gikorwa cy’ubukangurambaga burwanya ibyaha bwateguwe na Polisi ikorera mu karere ka Rusizi  n’ubuyobozi bw’ibanze hagamijwe ubufatanye bw’inzego zombi.

Yavuze ko guha ahazaza heza urubyiruko no kurwigisha indangagaciro z’ubunyarwanda bitangirira mu kumenya no kurinda uburenganzira bwarwo.

Yavuze ko uku kubategura hakiri kare, bibabashisha kugira ubushobozi bwo kwitwara neza mu hazaza habo , bahangana n’ibibangamiye umuco n’amategeko  nk’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge no kugwa mu mutego w’ababashora mu byaha bitandukanye.

Harerimana yagize ati:” Abana bagomba kuba ku ishuri,  kubarinda  imirimo ivunanye bisaba uruhare rw’ababyeyi  mu kubitaho, kubayobora no kubafasha.”

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rusizi, Chief Superintendent of Police(CSP) Urbain Mwiseneza yabasabye kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha agira ati:” Kuba ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha bwarageze ku musaruro ushimishije mu karere ka Rusizi, ni uko abaturage babigize ibyabo.”

Yabagiriye inama yo gukomeza gushyira imbaraga mu bufatanyabikorwa na Polisi biciye mu guhanahana amakuru  ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge  n’abandi bakekwaho kwijandika mu bikorwa bitemewe n’amategeko.

Iki gikorwa kandi cyaranzwe  n’umukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wahuje abapolisi bakorera mu karere ka Rusizi n’ikipe y’urubyiruko rw’Abayisilamu bo mu murenge wa Kamembe yitwa AJEKA.

Wakurikiwe kandi n’urugendo rwo kugorora umubiri rwavuye kuri gare ya Rusizi rujya kuri sitade, rukaba rwakozwe n’abagera ku 2000 barimo abaturage abapolisi n’abo mu zindi nzego zishinzwe umutekano, abayobozi b’ibanze , abafatanyabikorwa n’abandi,..