Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage ba Nyamasheke bishimiye serivisi bahabwa na Mobile Police Station

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 6 Gicurasi, itsinda ry’abapolisi bagendana n’imodoka ya Polisi ikora nk’ibiro ndetse bakanakira  ibirego n’ibibazo by’abaturage izwi nka “Mobile Police Station’’, ryakoreye imirimo yaryo mu ntara y’Iburengerazuba akarere ka Nyamasheke umurenge wa Mahembe, ahazwi nko ku “Mugonero”.

Ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Mahembe Mukamusabyimana M. Jeanne wari witabiriye itangizwa ry’iki gikorwa, yashimye Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje gushyiraho ubu buryo bushya bwo kwegereza serivise abaturage.

Mukamusabyimana yerekanye ibyaha bikunda kugaragara mu murenge wa Mahembe aribyo: kwenga no kunywa inzoga z’inkorano, gukubita no gukomeretsa, ubujura bworoheje no gukoresha ibiyobyabwenge, anasobanurira abaturage amategeko ahana ibyo byaha, aboneraho umwanya wo gukangurira abaturage b’uwo murenge ko buri wese yaba ijisho ry’umuturanyi, gukaza amarondo ndetse bagahanahana amakuru n’inzego z’umutekano ku bakekwaho ibyaha kugira ngo bafatwe banashyikirizwe ubutabera.

Mbere yo kwakira ibibazo by’abaturage, Polisi yabanzaga kuganiriza abaturage ku kwirinda ibyaha birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu, kwenga, kunywa no gucuruza inzoga z’inkorano n’izitemewe mu Rwanda, kunywa no gucuruzza ibiyobyabwenge no ku mutekano muri rusange.

Senior Superintendent of Police (SSP) Urbain Mwiseneza ushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha bibikomokaho mu ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, yasobanuriye abaturage ko igikorwa cyo kubegereza imodoka yakira ibibazo kiri muri gahunda ya Polisi yo kwegereza no guha abaturage serivise nziza kandi yihuse, no gukomeza kubumbatira umutekano hiryo no hino mu gihugu.

Yakomeje asobanura ko uretse no kwakira ibibazo, abapolisi bakorera muri iyi modoka banafasha kuyobora abaturage ku zindi nzego bageza ibibazo byabo, dore ko hari n’abazana ibibazo by’imbonezamubano n’ubucuruzi.

SSP Mwiseneza yasabye abaturage kugira uruhare mu mutekano, batungira agatoki inzego z’umutekano buri wese ukekwaho ibyaha, kugira ngo afatwe ataragera ku mugambi we ashyikirizwe ubutabera.

Umwe mu baturage watanze ikibazo cye witwa Hategekimana Jean yashimye Polisi kuba yabegereje serivisi ndetse ikamutega amatwi, akaba yaragize ati:”Ndashima Polisi y’u Rwanda nk’urwego rutuba hafi, nshimishijwe n’uko nakiriwe muri iyi modoka, kandi mfite icyizere ko ikibazo cyanjye Polisi izagikurikirana kandi ikagishakira igisubizo.”

Muri uyu murenge hakiriwe ibibazo 49, muri byo 23 byari mpanabyaha naho 26 byari mbonezamubano. Kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gicurasi bakaba bakiriye abaturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu gasanteri ka “Ntango” muri ako karere.