Abaturage bo mu murenge wa Nyagisozi akarere ka Nyanza, biyemeje gukorana bya hafi n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bagamije kurinda icyahungabanya umutekano aho batuye.
Ibi bakaba babyiyemereye kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nzeri ubwo bagiranaga inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’iz’umutekano mu karere, bagafatira hamwe ingamba zo kwicungira umutekano.
Umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu karere ka Nyanza Kayigi Ange Claude, yabasabye kubumbagatira ibyo bamaze kugeraho, anabashishikariza gufatanya n’inzego z’umutekano bagamije kurwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.
Kayigi yabonyeho umwanya wo gushimira abaturage ba Nyagisozi ubufatanye bwabo na Polisi ndetse n’izindi nzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya abagizi ba nabi bashobora kuboneka mu murenge wabo.
Yasoje abasaba gukomeza gukaza amarondo, kandi buri gihe bakihutira guha inzego z’umutekano amakuru ku muntu uwo ariwe wese waba ucyekwaho gukora icyaha, bagakomeza ibikorwa byabo by’iterambere bya buri munsi.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Nyanza Assistant Inspector of Police (AIP) Jean Baptiste Bizimana, yababwiye ko bakwiye gushyira imbere umutekano kuko nta mutekano nta terambere.
Yabasabye kwirinda kwishora mu bikorwa bitemewe n’amategeko nko gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge kugirango bitabagusha mu bindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura n’ibindi.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba no kwihanangiriza ababyeyi n’abafite utubari ducuruza inzoga n’ibisindisha kutabiha abana batarageza imyaka y’ubukure, ndetse ntibanabemerere kwinjiramo batari kumwe n’umubyeyi cyangwa ubarera.
Kinyarwanda
English











