Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage ba Nyagatare basabwe kwicungira umutekano no kurangiza umwaka nta byaha bibarangwamo

Abaturage b’akarere ka Nyagatare basabwe kuzizihiza imimsi mikuru irangiza umwaka mu mutekano uzira ibyaha. Ubu butumwa bwatangiwe mu murenge wa Kiyombe wo muri aka karere; aho mu kiganiro bahawe na Polisi y’u Rwanda, basabwe kwirinda ikintu cyose cyakorwa kinyuranyije n’amategeko.

Ubu butumwa bwatangiwe mu kiganiro  Superintendent of Police(SP) Beline Mukamana, uyobora agashami karwanya icuruzwa ry’abantu mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda yahaye amagana y’abaturage  ba Kiyombe, mu rwego rw’ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda igenda ikorera abaturage mu gihugu hose hashakirwa hamwe uburyo bwo kwicungira umutekano no kugumana ituze mu baturage.

Muri iki kiganiro, SP Mukamana yabashishikarije gukomeza kubahiriza amategeko aho batuye , batangira amakuru ku gihe ku cyahungabanya umutekano cyose kugirango hafatwe ingamba hakiri kare kiburizwemo.

Aha yagize ati:” Ntimukihanganire abakora ibyaha, ndabasaba gukorana na Polisi n’izind nzego zishinzwe umutekano ndetse n’iz’ibanze zibegereye cyane cyane muri iki gihe cy’isozwa ry’umwaka.”

SP Mukamana yakomeje abaganiriza ku buryo butandukanye  bukoreshwa n’abacuruza abantu ndetse n’ibiyobyabwenge ndetse n’ingaruka zitandukanye bifite ku muryango w’abantu muri rusange, n’uw’abanyarwanda by’umwihariko.

Yavuze ko n’ubwo icuruzwa ry’abantu ritagaragara cyane mu Rwanda, tutagomba kwirara ahubwo tukarirwanya kuko hatagize igikorwa twazamera nk’ibihugu bimwe rikorwamo cyane.

By’umwihariko, yabwiye aba baturage ko, byaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura , ihohoterwa rishingiye ku gitsina ry’ubwko bwose n’irikorerwa abana,.. byose bitizwa umurindi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bitandukanye n’ubusinzi, maze abasaba ko  bakwiye guhuriza hamwe imbaraga bakabirwanya.

Kiyombe ni umwe mu mirenge itandatu y’akarere ka Nyagatare irangwamo imipaka itemewe ijya cyangwa iva mu gihugu bituranye, ikaba ikoreshwa nk’inzira ya magendu n’ibiyobyabwenge bimwe ndetse n’ibinyobwa bitemewe mu gihugu.

Bijyanye n’uko uturanye n’ikindi gihugu, ubuharike mu murenge wa Kiyombe ni imwe mu mpamvu zitera amakimbirane yo mu miryango agaragara  muri uyu murenge.

Aha , umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Musonera Bongwa yavuze ko muri iki gihe ibyaha bijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge  byagabanutse mu murenge ayobora , akaba abikesha ubufatanye bw’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano.

Muri iki gikorwa kandi, Polisi yari yajyanye n’imodoka irimo sitasiyo ya Polisi ngendanwa, aho abaturage bageza ibirego byabo, hakaba harakiriwe ibirego bitatu by’ibyaha mpanabyaha, na bine by’imbonezamubano, ubu bikaba byaratangiye gukurikiranwa.