Kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Gicurasi, abaturage bo mu mujyi wa Musanze, bafashe umusore witwa Sibomana Emmanuel w’imyaka 23 ukekwaho kuba yari amaze kwiba amafaranga 1,900.000Frw mu iduka ry’umucuruzi w’ibikoresho by’ubwubatsi witwa Nyirambarushimana Marcelline, bakamushyikiriza Polisi.
Igihe aba baturage bamufataga bakaba baramusanganye 1,800,000Frw.
Nyirambarushimana akaba avuga ko ayo mafaranga yendaga kujya kuyabitsa muri banki.
Yagize ati: “ Nari maze kuyabara ngo njye kuyabitsa, ariko mu gihe nari ngiye hirya gato nayashyize mu kabati ndagafunga, imfunguzo nzisiga hafi aho, ngarutse ntungurwa no gusanga akabati gafunguye nta n’amafaranga arimo”.
Yakomeje avuga ko kubera ko mbere uyu musore yari yamubonye ari hafi y’iduka yagaruka ntahamusange, yahise atabaza abaturage bari hafi aho, niko kumukurikira basanga koko ariwe wari umaze kuyiba.
Nyirambarushimana yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aya magambo: “Ndashimira Polisi y’u Rwanda ndetse n’abaturage, kubera ubufasha bwihuse bampaye bakangaruriza amafaranga, iki ni igikorwa cy’ubutwari bakoze. Iyo aya mafaranga abura nari kuba mpombye ndetse n’igihugu kikaba kihahombeye”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kigombe Nzeyimana Jean Claude akaba anayoboye komite zo kwicungira umutekano muri ako kagari yagize ati: “Abaturage bacu bafite umuco wo gutabarana, kandi inkozi z’ibibi nibo bazifatira bakazishyikiriza Polisi y’u Rwanda”.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Musanze Superitendent of Police Silas Karekezi, yavuze ko ibyaha by’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge , ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubujura, gukubita no gukomeretsa byakundaga kugaragara muri Musanze byagabanutse ku buryo bugaragara, kubera ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ndetse no kubera ko bakora amarondo yaba aya ku manywa na nijoro, kandi bakaba barafashe umuco wo gutangira amakuru ku gihe y’icyahungabanya umutekano kandi uwuhungabanyije bakaba aribo bamwifatira.
Kinyarwanda
English











