Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abaturage ba Masaka biyemeje gukomeza kwibungabungira umutekano

Kuri uyu wa 17 Gicurasi 2014, mu nama rusange y’abaturage b’umurenge wa Masaka yabereye mu kagari ka Cyimbo abaturage b’uyu murenge biyemeje gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano mu tugari no mu murenge, barushaho kubumbatira  umutekano,no kwima amatwi umuntu wese wabagusha mu cyaha, ahubwo bagatanga amakuru kuri uwo wese wabashuka.

Iyi nama ikaba yize ku bintu bitandukanye, harimo uko umutekano wifashe n’uko barushaho kuwubungabunga, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Assistant Commissioner of Police (ACP), Rogers Rutikanga, yashimiye abanyamasaka uko bafatanya na Polisi kubungabunga umutekano, anabasaba gukomeza gufatanya na Polisi yabo.

Yababwiye ko ibyaha bikunda kugaragara mu murenge wabo akenshi biterwa n’abantu bakoresha ibiyobyabwenge bagateza ibyaha bitandukanye birimo urugomo, ubujura, ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi.

ACP Rutikanga akaba yavuze ko ibiyobyabwenge akenshi bizahaza urubyiruko kuko birugiraho ingaruka nyinshi zirimo kureka amashuri, hutwara inda z’indaro zitateguwe ku bana b’abakobwa n’ibindi.

Yasabye buri muntu wese utuye umurenge wa Masaka kuba ijisho rya mugenzi we, aho yavuze ko iyo umuturanyi wawe afite ibibazo utagomba kumutererana kuko ejo cyangwa ejo bundi nawe byakugeraho.

ACP Rutikanga yasoje asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi, batangira amakuru y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano wabo ku gihe.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro  Paul Jules Ndamage yabwiye abanyamasaka gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda za Leta kuko zizabafasha kwikura mu bukene bagakomeza kwiteza imbere.

Nyuma y’inama, abanyamasaka bashimye abayobozi kubera inama nziza babahaye, nabo biyemeza gukomeza kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano aho batuye.