Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abaturage kugira isuku no kwicungira umutekano, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kirehe, ku itariki ya 1 Kanama yagiranye ibiganiro n’abaturage bagera kuri 200 b’akagari ka Ruhanga umurenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, ibasobanurira isano iri hagati y’isuku n’umutekano.
Mu kiganiro cyatanzwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage muri aka karere Inspector of Police (IP) Gahigi Harelimana, yababwiye ko bagomba kugira isuku mubyo bakora byose, kuko ari isoko y’ubuzima bwiza n’umutekano.
Yaravuze ati:” Burya isuku n’umutekano ntibisigana. Murasabwa kurangwa n’isuku ku mubiri, iyo aho muryama, buri muryango ukagira ubwiherero, kandi mukita ku isuku y’ibiribwa, kuko iyo umuturage afite ubuzima bwiza ntiyishora mu bikorwa bihungabanya umutekano nk’ubujura, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.”
Kakomeje ababwira ati:”Iyo mukoresheje amazi mabi abatera indwara, hanyuma uburwayi nabwo bugatuma muhora kwa muganga mutagira icyo mwikorera ndetse mugakoresha n’umutungo mwari mufite ukawukoresha mwivuza ugasanga bibateje ubukene, bigatuma mwishora mu byaha bihungabanya umutekano. Niyo mpamvu tubakangurira guteka amazi yo kunywa cyangwa mugashyiramo imiti yabugenewe mbere yo kuyanywa.
IP Gahigi yasoje asaba abaturage kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'irikorerwa abana, kwicungira umutekano bakora amarondo no gutangira amakuru ku gihe kandi vuba.
Nyuma y’ibyo biganiro, umwe mu baturage witabiriye ibiganiro witwa Biganza Straton yashimiye Polisi y’u Rwanda, avuga ko bagiye kngera imbaraga mu kugira isuku yo soko y’ubuzima bwiza n’umutekano, anavuga ko bagiye kurushaho kwicungira umutekano.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Ruhanga Nyiransabimana Perpetue, nawe yashimiye Polisi y’u Rwanda ku nama idahwema kugira abaturage ishinzwe kurinda, zituma bagira ubuzima bwiza bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu, asoza abakangurira gukomeza gukumira no kurwanya ibyaha barushaho kwitabira amarondo, kugirango bakomeze kugira umutekano urambye.

Kinyarwanda
English










