Mu nama yahuje Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge, ubuyobozi bw’umurenge wa Kanyinya n’abaturage igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge yabaye kuwa mbere tariki ya 14 Nyakanga, abaturage b’uyu murenge bafashe ingamba zikomeye zo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge bikomeje kuba byinshi muri aka gace.
Mu myanzuro yafatiwe muri iyo nama kandi, abaturage biyemeje ko bagomba kumenya no gukora urutonde rw’abantu bakekwaho kuba bacuruza ibiyobya bwenge.
Ibi bakaba bavuga ko bizafasha cyane mu guca intege ababigemura muri uyu murenge, bityo bikorohereza na Polisi y’u Rwanda muri gahunda zayo mukurwanya ibyaha muri uyu murenge, dore ko ibyinshi bivugwa ko biterwa no gukoresha ibiyobyabwenge.
Abaturage kandi biyemeje gukorana na Polisi bayitungira agatoki n’ibindi bintu byose bishobora guteza umutekano muke aho batuye, batangira amakuru ku gihe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanyinya Karangwa Johnson wari uyoboye iyi nama, yasabye abaturage guca ukubiri n’ibiyobyabwenge, abashishikariza gutanga amakuru y’ababikoresha n’ababicuruza hakiri kare, bigakumirwa umutekano utarahungabanywa n’ababikoresha ndetse bagatabwa muri yombi.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Mageragere Inspector of Police (IP) Marie Goreth Umutesi, yasobanuriye abaturage amoko y’ibiyobyabwenge n’ ububi bwabyo ndetse n’ingaruka kubabikoresha mu miryango yabo ndetse n’igihugu.
IP Umutesi yakomeje abwira aba baturage ko izi nzoga z’inkorano arizo ntandaro y’amakimbirane mu ngo, urugomo rubera hirya no hino mu miryango yabo, aboneraho n’umwanya wo gusaba abaturage kujya batungira agatoki Polisi abantu bakora izi nzoga z’inkorano ndetse n’abazicuruza ibyo biyobyabwenge kugirango habeho ubufatanye mu kubikumira no kubirwanya.
Nyuma y’inama, hanamenwe mu ruhame rw’abaturage bari aho litiro 500 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya ‘Muriture’ hanangizwa ibiro icumi (10)by’urumogi ,ibi byose bikaba byarafatiwe muri Centre y’ubucuruzi ya Nzove mu bihe bitandukane k’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage.
Kinyarwanda
English











