Umugoroba w’ababyeyi ni urubuga ababyeyi b’ababgore n’abagabo bahuriramo kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zafatwa n’abagize umuryango kugira ngo barusheho kunoza imibanire yabo, bakumira kandi bakemura amakimbirane ashobora kuvuka mu ngo, mu baturanyi cyangwa ahandi ahariho hose.
Ni muri urwo rwego ku itariki ya 14 Mutarama, ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi bwafatayije n’ubwa Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere gukangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi.
Ububukangurambaga bwo gukangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi bwabereye mu kagari ka Kagina umurenge wa Runda, ahahuriye abaturage b’imidugudu 3 ariyo Kigusa, Rugarama na Kagina, bukaba bwari buyobowe n’umuyobozi w’aka karere Kayitesi Alice afatanyije na Chief Inspector of Police (CIP) Eugénie Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Kamonyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Kayitesi Alice, yasabye abaturage kwitabira ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo bafashanyirizemo.
Yaravuze ati: ’’Uyu mugoroba w’ababyeyi ni umwanya mwiza umuntu ashobora kugororeramo ibyagoramye cyangwa se kungurana ibitekerezo, mu rwego rwo kugira ngo imibereho y’imiryango irusheho kuba myiza’’.
Yasabye abaturage kwirinda amakibirane yo mungo, gufasha gukurikirana uburere bw'abana no gufashanya kwiteza imbere birinda ibiyobyabwenge ,inda zitateganijwe mu rubyiruko, kurwanya imirire mibi n'isuku nke.
Aha yaravuze ati: Amakimbirane yo mu miryango ntacyo yabagezaho kuko nta na rimwe iterambere ryagera ku muryango ubanye nabi. Niyo mpamvu gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ikwiye gushyirwamo imbaraga, kuko usanga hari ingo abantu babanye neza n’izindi bafitanye ibibazo. Iyo duhuriye mu mugoroba w’ababyeyi nk’uyu rero, ba bandi babanye neza ni bo twifashisha ngo twunge ababanye nabi.”
Yakomeje avuga ko kuganira kuri gahunda z’iterambere bifasha abaturage guhumuka kuko iyo babibonera ku ngero z’abaturanyi babo barushaho kubyumva neza.
Ubuharike, gucana inyuma, gusesagura umutungo w’umuryango, kutajya inama hagati y’abawugize, ubusinzi butera ihohotera rishingiye ku gitsina, biri mu bibazo abo baturage bitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi baganiriyeho ndetse abafite ibyo bibazo n’ababifitanye n’abandi biyemeza kubireka no kubikemura.
CIP Uwimana yabwiye abo baturage ati:"Ahari abantu ntihashobora kubura ibibazo kandi iyo bidakemuwe mu maguru mashya biteza ingorane zikomeye. Umugoroba w’ababyeyi rero n’urubuga rwiza rwo kugaragaza ibibazo no kubishakira umuti urambye."
Yakomeje ababwira ati:"Ibibazo bishobora kuvuka mu miryango ifite ubushobozi buke nk’uko bishobora no kuba mu yishoboye. Muri make,bishobora kuvuka mu byiciro by’abantu byose, niyo mpamvu 'Umugoroba w’ababyeyi ' udakwiye gufatwa nk’aho ureba abagore gusa, cyangwa imiryango ifite ubushobozi buke.”
Yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano ndetse n’ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko, no kujya bihutira guha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze amakuru yatuma ibyaha bikumirwa no gufata ababikoze cyangwa abategura kubikora.
Abaturage bari aho bavuze ko mu mugoroba w’ababyeyi ubafasha kumenya amakuru y’imibereho y’abaturanyi babo, ngo kubera kwirirwa muri gahunda zitandukanye, ntibamenya abarwaye n’abagize ibindi byago, ariko iyo bahuye bamenya umuturanyi waba uri mu bitaro, bakamuha umubyizi bakanamugemurira.
Kinyarwanda
English











