Polisi ikorera mu turere twa Gatsibo na Huye, yakoze umukwabo ku itariki 22 Mutarama,mu duce dutandukanye two muri utu turere, maze ifata ibiyobyabwenge bitandukanye, ndetse birangizwa.
Litiro 1355 za Nyirantare,imifuka umunane y’ifumbire mvaruganda yo mu bwoko bwa NPK ya magendu yakoreshwaga mu kuzikora,udupfunyika duko 90 tw’urumogi tuzwi ku izina rya boules ,amapaki 69 y’amashashi,litiro ebyiri za Kanyanga n’ibikoresho byifashishwaga mu kuyiteka,byafatiwe kandi binangiririzwa mu kagari ka Ruhango,umurenge wa Mbazi muri Huye.
Na none ibyangiririjwe aho byafatiwe mu kagari ka Munini,umurernge wa Rwimbogo,muri Gatsibo, ni, litiri 280 za kanyanga n’amakarito 296 ya chief waragi.
Iki gikorwa cyo kwangiza ibi biyobyabwenge cyitabiriwe n’abaturage batuye mu duce ibi biyobyabwenge byafatiwemo.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abatugare,Esperance Uwimpuhwe,yagize ati, ˝Ubwanyu mujya mwirebera ababa babinyoye ibyo bakora.Ntacyo bimara uretse kubashora mu byaha bitandukanye.Ingaruka ntizigera gusa ku wabinyoye,uwabitunze n’uwabicuruje,ahubwo zigera no ku muryango we ndetse n’igihugu muri rusange.˝
Ati,˝Amafaranga abigendaho aba apfuye ubusa kuko aba aguzwe ikintu kidafite umumaro ahubwo gifite ingaruka mbi ku buzima bwe.˝
Yakanguriye abatugare kwirinda kunywa,gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kandi bagatanga amakuru ku gihe ku babikora.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo,Inspector of Police (IP), Charles Hakizimana,yabwiye abaturage ko kunywa,gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge,uretse kuba ari ibyaha, bituma uwabinyoye akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa,ubujura,gufata ku ngufu abana,ubujura,ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Yabakanguriye kubyirinda no gutangira amakuru ku gihe ku batunda,abanywa n’ababicuruza.
Kinyarwanda
English











