Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abatunze imbwa barakangurirwa kuzicunga

Polisi y’u Rwanda irakangurira abafite imbwa  kuzicunga no  kuzikingiza kugira ngo hirindwe ibibazo by’umutekano muke zishobora guteza.

Ubu butumwa buje bukurikira abana batatu bakomerekejwe ku maguru n’imbwa bivugwa ko yari yasaze.

Ibi byabereye mu kagari ka Munini,umurenge wa Mahama,mu karere ka Kirehe , ku ya 3 Gashyantare.

Iyi mbwa yiraye muri aba bana ubwo  bikiniraga maze ibaruma ku maguru.Yarumye n’undi muntu mukuru wigenderaga.

Kugira ngo itagira abandi ikomeretsa, abaturage barahuruye ikimara gukomeretsa aba bane, maze barayica.

Abo yakomerekeje bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bukora,baravurwa nyuma barasezererwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’uburasirazuba, Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi, yasabye abatunze imbwa kuzicunga, harimo  kuzikingirana mu ngo , kugira ngo bazirinde gusohoka , zikaba zagira uwo zikomeretsa.

Yagize ati,”Uretse guteza umutekano mucye, bene izo mbwa, cyane izizerera ku gasozi , zishobora no gukomeretsa amatungo ari ku gasozi”.

Yasabye inzego bireba gufatira ingamba imbwa zizerera mbere y’uko ziteza umutekano mucye.