Abatozwa kuba ba ofisiye ba polisi icyiciro cya karindwi bagera kuri 240 batorezwa mu ishuri rya polisi rya Gishari mu karere ka Rwamagana bakoze urugendoshuri rwo gusura ikibuga mpuzamahanga cya Kanombe, bakaba baganirijwe n’abahakorera batandukanye ku bigendanye n’uburyo umutekano wakubahirizwa.
Abatozwa kuba ba ofisiye bakiriwe n’umuyobozi w’ishami rya polisi rikorera ku kibuga CSP Desire Gumira wabatembereje ku bakora ibigendanye n’umutekano ku kibuga barimo abashinzwe abinjira n’abasohoka, abashinzwe gasutamo, abasuzuma imizigo n’izindi nzego zikorana na polisi mu kubungabunga umutekano w’ikibuga cy’indege.
CSP Gumira yabwiye abatozwa kuba ba ofisiye ba polisi ko umutekano w’ikibuga ari inkingi ku mutekano w’igihugu cyane cyane ibifite umuvuduko mw’iterambere nk’u Rwanda.
Polisi y’u Rwanda ifite intego yo gutanga umutekano wuzuye ku kibuga cy’indege cyizwiho kubaho abantu benshi binjira cyangwa basohoka mu gihugu. Yabakanguriye ko bagomba kubona ubumenyi n’ubushobozi bihagije kugirango babungabunge umutekano.
Mu biganiro bagiranye, CSP David Rukika, ukuriye abarimu kw’ishuri rihugura abapolisi rya Gishari, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije guha abatozwa kuba ba ofisiye ubumenyi bwa ngombwa mu guteza imbere imikorere myiza mu gushyira mu bikorwa inshingano za polisi.
Yakomeje agira ati: “Nyuma yo gusoza amahugurwa muzoherezwa mu kazi hano ku kibuga cy’indege, mugomba guhora muri maso kandi mukuzuza inshingano kinyamyuga mu kubungabunga umutekano w’abagenzi.
Irindi tsinda ry’abatozwa kuba ba ofisiye ba polisi basuye uruganda rw’Inyange kugirango bibonere uburyo urwo ruganda rukora mu rwego rwo kongera ubumenyi buzifashishwa mu kugenzura ubuziranenge n’umutekano w’ibiribwa n’ibinyobwa.
Kinyarwanda
English










