Ku itariki ya 9 Ugushyingo, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Assistant Commissioner of Police (ACP) Rogers Rutikanga, yakanguriye abashoramari bo muri iyi Ntara kwita ku mutekano w’aho bakorera, kugirango birinde ko imari yabo yahungabana n’umutekano wabo n’uw’abatuurage muri rusange ukaba wahungabana.
Ibi yabibabwiriye mu nama yari yateguwe n’Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (Rwanda Development Board-RDB), ibera mu cyumba cy’inama cya Fatima mu mujyi wa Musanze.
Muri iyi nama, umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abashoramari ba Musanze gukora imishinga inyuranye nk’ahantu ho gusohokera, inyubako zigezweho zo gucumbikamo n’ibindi.
Yagize ati “Musanze ni ahantu heza ho gukorera ishoramari cyane cyane mu bukerarugendo biturutse ahanini kuba twegereye ibirunga bisurwa cyane kubera ingagi. Ni ngombwa rero ko mushyiraho ibikorwa remezo byose byafasha mu kuzamura uru rwego mu bijyanye n’aho kurara n’ahantu habereye abakiliya bacu”.
ACP Rutikanga yasabye aba bashoramari kwita ku mutekano w’aho bakorera agira ati:”Uko mwongera ibikorwa byanyu by’ishoramari, ntimukibagirwe n’ibikoresho bifasha mu kubumbatira umutekano, inyubako zanyu muzishyireho ibyuma bifotora (cameras) kuko bifasha mu kumenya no gutahura vuba abajura, bityo bigafasha mu bijyanye n’iperereza ndetse n’ubutabera”.
Yakomeje ababwira ati:” Muri iki gihe isi irihuta cyane mu bikorwa binyuranye. Mugomba rero namwe gukoresha ikoranabuhanga mu kazi kanyu kugira ngo muhangane n’uyu muvuduko, mwirinda kubikuza amafaranga menshi mukayatwara mu ntoki kuko abajura bashobora kuyabiba mu buryo bworoshye”.
Yabasabye kandi gukorana n’ibigo byigenga bicunga umutekano bikabacungira imari yabo, ariko bagaha akazi ibifite icyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abakozi bafite ubumenyi n’ibikoresho byabugenewe.
Yasoje abasaba kwita ku isuku y’aho bakorera, bakanatangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose babona cyahungabanya umutekano.
Iyi nama yari yanitabiriwe n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere Clare Akamanzi.
Kinyarwanda
English











