Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 02 Kamena, mu karere ka Ruhango umurenge wa Mwendo, habereye impanuka y’imodoka ntoya yo mu bwoko bwa Mercedes Benz RAC 907 E yari ifite umuvuduko ukabije ukayiviramo kugwa mu mugezi wa Ruhondo, abantu batandatu bari bayirimo bose bakahasiga ubuzima.
Iyi modoka ikaba yakoze impanuka ubwo yavaga mu mujyi wa Kigali yerekeza mu karere ka Ruhango mu murenge wa Mwendo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yongeye kwibutsa abashoferi n’abandi bakoresha umuhanda guhora bazirikana amabwiriza akwiye kugenga Gerayo Amahoro.
Yagize ati“Kugira ngo ugere aho ugiye amahoro, biragusaba kubahiriza amategeko agenga umuhanda; wirinda umuvuduko ukabije,gutanguranwa abagenzi, kuvugira kuri telefoni, gutwara wasinze, ndetse n’ibindi byaha bitandukanye bikorerwa mu muhanda.”
Yakomeje aburira abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakajya bubahiriza amategeko y’umuhanda kuko aribyo byonyine bizabarinda impanuka ndetse bikanazirinda abo batwaye.
CP Kabera yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yifuza ko abaturage bajya bafata urugendo bakagera aho bagiye amahoro ntawe ukomerekeye mu muhanda cyangwa ngo ahasige ubuzima, akaba ariyo mpamvu hateguwe ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro buzamara ibyumweru 52 higishwa abakoresha umuhanda bose uruhare rwabo mu gukumira impanuka.
Ati “Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga Polisi y’u Rwanda yateguye ifatanyije n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo hirindwe impanuka zatwaraga ubuzima bw’abantu abandi zikabasigira ubumuga buri munsi. Ibi rero bikaba bizagerwaho ari uko buri muntu wese abwumvise aka bugiramo uruhare yubahiriza amategeko agenga umuhanda.”
CP Kabera akomeza asaba abatwara ibinyabiziga kumva ko buri gihe ubuzima bw’abo batwaye buri mubiganza byabo.
Agasaba kandi abagenzi kugira uruhare mu modoka barimo, mu gihe babonye umushoferi agenda nabi bakamucyebura byakwanga bakitabaza Polisi kuri nimero zitishyurwa 112 na 113. Nimubikora mutyo muzaba murengeye ubuzima bwa benshi.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwannda, yaboneyeho kwihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyo mpanuka.

Kinyarwanda
English










