Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abashoferi b’amakamyo biyemeje kugaragaza ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda yasabye abatwara amakamyo aremereye yambuka imipaka kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane ibyambukiranya umupaka.

Ni mu biganiro by’umunsi umwe byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Werurwe 2024, byahuje abashoferi barenga 120 batwara amakamyo, byateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo aremereye (ACPLRWA), ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha’.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano, yababwiye ko impamvu y’ibiganiro ari ukungurana ibitekerezo mu kunoza imikorere no guteza imbere imikoranire mu gukumira ibyaha.

Yagize ati: “Iyo umuntu akunda igihugu cye bihera kuri we, umuryango we, abenegihugu n’abagituye bose, akarangwa no gushyigikira ubumwe no kugihesha icyubahiro, izo ndangagaciro zikajyanirana no gukumira ibyaha bihungabanya umutekano w'aho atuye n'ibyambukiranya imipaka nka magendu, icuruzwa ry’abantu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi, atanga amakuru y’ababikora haba imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo aho agenda.”

Yabibukije ko iyo bambutse imipaka badahinduka abanyamahanga kandi ko indangagaciro z’umunyarwanda ari uko agaragaza isura nziza y’igihugu aho agenda hose.   “Imikorere, imivugire n’imyitwarire byacu byiza nibyo bigaragaza ko turi abanyarwanda, abanyamahanga bakatugana bitewe n’uko twabigaragarije.”

DIGP Sano yabashimiye kuba bitabiriye ibiganiro, abasaba kujya bitwararika mu gihe batwaye imodoka birinda impanuka, haba kuri bo ndetse no ku bandi basangiye umuhanda, bagaca ukubiri n’imyitwarire irimo gutwara banyoye inzoga ahubwo bakaba umusemburo w’impinduka kuri bagenzi babo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo manini, Kanyagisaka Justin, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku mwanya yafashe wo kubibutsa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kwirinda impanuka nk’indangagaciro zikwiye kubaranga.

Yashimangiye ko nk’uko bajya mu bihugu bitandukanye, muri ibi biganiro bungukiyemo byinshi bizabafasha kunoza imyitwarire yabo, haba mu gihugu imbere no mu gihe bambutse umupaka, bakagaragaza uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha no ku mutekano muri rusange ndetse n’iterambere ry’igihugu.