Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abashoferi 8 batawe muri yombi bakekwaho gushaka guha ruswa abapolisi

Abashoferi 8 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge bakekwaho gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo.
Aba bashoferi b’imodoka zitandukanye bakaba barafatiwe mu duce dutandukanye tw’igihugu kandi mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare yavuze ko bafashwe bagerageza guha ruswa iri hagati y’amafaranga y’u Rwanda igihumbi n’ibihumbi bitanu (1000-5000Frw ) abapolisi kugirango batabahanira amakosa y’aba ayabo cyangwa ay’ibinyabiziga byabo.

Bamwe bakaba barafashwe nta mpushya zo gutwara ibinyabiziga bafite, abandi batwara ibinyabiziga bidafite icyemezo cy’uko zavuye mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga ndetse izindi zidafite ibyemezo byo gutwara ibintu n’abantu.

ACP Gatare yasabye abashoferi kwirinda kwica amategeko y’umuhanda barangiza bagashaka no guha ruswa abapolisi, akaba yagize ati:”Ikosa ntirikosozwa irindi; twasabye abashoferi inshuro nyinshi kubahiriza amategeko y’umuhanda bakirinda impanuka, ariko bamwe muri bo ntibabyumva kuko impanuka zikomeje gutwar ubuzima bw’abantu”.

Yakomeje avuga ati:”Niba ufatiwe mu ikosa, emera urihanirwe nk’uko biteganywa n’itegeko kuko nushaka n’ubundi buryo butemewe nko gutanga ruswa nabyo uzabihanirwa kuko muri Polisi y’u Rwanda ndetse no mu Rwanda ruswa ni ikintu kitihanganirwa”.

ACP Gatare yavuze kandi ko abaturage badakwiyekugura serivise bagombye kubonera ubuntu, anasaba buri wese gutanga serivise nziza kandi bagatungira agatoki Polisi uwo ariwe wese utanga cyangwa uwakira ruswa.

Umuntu wese uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5)kugeza kumyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’iyo ruswa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 635 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.