Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Nzeri, abapolisi 24 bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) n’abasirikare 4 bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje amahugurwa y’icyiciro cya mbere agamije kubongerera ubushobozi mu guhangana n’ibibazo by’umutekano n’impanuka bishobora kubera mu mazi.
Ni amahugurwa yari amaze igihe kingana n’amezi atatu abera ku kiyaga cya Kivu mu karere ka Rubavu, bakaba barayahabwaga n’abarimu bo muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere umutekano usesuye ku biyaga no ku byambu.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa, witabiriwe kandi uyoborwa n’Umuyobozi w’ Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Charles Butera, ari kumwe n’uhagarariye Ingabo mu Ishami ry’umutekano wo mu mazi, Lt Col Gasana Mbaga n’abandi batandukanye.

ACP Butera yashimiye abitabiriye amahugurwa ku myitwarire myiza, ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu gihe bamaze mu mahugurwa. Yashimangiye ko amahugurwa ari imwe mu nkingi z’ingenzi Polisi y’u Rwanda ishyira imbere.
Yagize ati: “Mu nshingano zo gukomeza guharanira umutekano w’abantu n’ibyabo, Polisi y’u Rwanda ikomeza kongerera abapolisi bayo ubumenyi n’ubushobozi ku nzego zitandukanye, kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo haba ku butaka, mu mazi ndetse no mu kirere.”
Yongeyeho ko amahugurwa nk’aya afasha kongera ubushobozi bw’abapolisi ndetse n’ingabo, bityo bikabafasha kuzuza inshingano zabo mu buryo bwa kinyamwuga kandi bunoze.
Umwe mu banyeshuri wavuze mu izina ry’abasoje amahugurwa, Inspector of Police (IP) Desire Mugwaneza, yashimiye Polisi n’abarimu babahaye ubumenyi bwatumye bamenya byinshi ku bijyanye n’umutekano wo mu mazi.
Yagize ati: “Njye na bagenzi banjye, muri aya mahugurwa twahungukiye ubumenyingiro butandukanye burimo; koga, ubushobozi bwo gutabara vuba abantu bagize impanuka zo mu mazi no kubaha ubutabazi bw’ibanze, gutwara ubwato ndetse n’ibindi bitandukanye birebana n’umutekano wo mu mazi.”
Mu gihe cy’amezi atatu y’amahugurwa, abayitabiriye bigishijwe amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu kubungabunga no gucunga umutekano wo mu mazi. Muri ayo masomo harimo; koga, ubutabazi bw’ibanze, uburyo bwo kuba warokoka no gutabara mu gihe urohamye mu mazi, imyitwarire n’indangagaciro za gipolisi, imikoreshereze n’imiyoborere y’ubwato, kwirinda no kurwanya inkongi, ikoreshwa ry’imbaraga, amategeko agenga ibikorwa byo mu mazi, kumenya imikorere ya moteri, gutwara ubwato n’andi atandukanye abaha ubumenyi bwihariye mu byo gucunga umutekano wo mu mazi.
Kinyarwanda
English










