Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abashinzwe kurwanya iterabwoba muri Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda bagiranye inama yo kunoza imikorere

Mu rwego rwo gukomeza umubano, ubutwererane, imikoranire myiza no kurwanyiriza hamwe ibyaha, kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2014 intumwa zari ziyobowe n’abahagarariye amashami yo kurwanya iterabwoba muri Polisi z’ibihugu byombi bahuriye ku mupaka wa Gatuna mu gihugu cy’u Rwanda, barebera hamwe uko bakomeza gukorana no guhuza imbaraga mu kurwanya iterabwoba mu bihugu byombi no mu karere.

Uwari uyoboye intumwa z’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) John Bosco Murangira, yabwiye bagenzi be ko ibihugu byombi bikwiye gukorera hamwe mu kurwanya iterabwoba, kandi bagahora bari mason go hatagira umugizi wa nabi ubaca mu rihumye, aho yagize ati:”Kurwanya iterabwoba ni uguhozaho, kuko ni nko kuba umunyezamu, aho ushobora gukuramo imipira myinshi kandi abantu bari babaze ko ari igitego, ariko ibyo ntibabyibuka kuko bibuka ishoti rimwe ryaguciyeho mugatsindwa igitego”.

Yakomeje avuga ko nta gihugu kitahura n’iterabwoba, kurirwanya bikaba bisaba ubufatanye hagati ya Leta, abikorera ku giti cyabo, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage kugirango hirindwe ingaruka nyinshi zaterwa naryo zirimo abantu bahasiga ubuzima abandi bagakomereka ndetse n’ibikorwa remezo bigasenyuka.

Uwari uyoboye intumwa za Uganda Senior Commissioner of Police (SCP) Chombe Godfrey, yavuze ko iyi nama iziye igihe kandi ari ngombwa, kuko iterabwoba ari ikibazo gihangayikishije isi muri rusange n’ibihugu byombi by’umwihariko, akaba yagize ati:”Twe nk’igihugu cya Uganda iterabwoba tuzi ububi bwaryo,kuko ryatugezeho ubwo intagondwa zatugabagaho ibitero kigahitana abaturage bacu abandi bagakomereka. Dukwiye gufatira hamwe ingamba kuko icyahungabanya umutekano wa kimwe mu bihugu byacu, ikindi byakigiraho ingaruka”.

Abitabiriye inama bemeranyijwe ko kugirango iterabwoba ricike, abaturage n’abandi bafatanyabikorwa barimo abashinzwe abinjira n’abasohoka abashinzwe za gasutamo, abashinzwe kuvunja no kuvunjisha amafaranga, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi bazigishwa ububi bwaryo, nabo bakagira uruhare mu kurirwanya, kuko bahura n’abantu benshi kandi bashobora kuba barimo n’abashaka kugirira nabi igihugu.

Inama yasojwe bemeranyijwe ko mu gihe cya vuba impande zombie zizashyiraho itsinda rizasura imipaka ihuza ibi bihugu byombi ya Kagitumba, Gatuna na Cyanika bakaganiriza abaturage ku bubi n’uko bakwirinda iterabwoba.