Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira, mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo Kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yayoboye umuhango wo gusoza ku mugaragaro amahugurwa y’abayobozi ba za sitasiyo za Polisi (Police Station Commanders Course – PSCC), icyiciro cya kane, bari bamazemo amezi atatu.
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko 208, barimo abapolisi b’u Rwanda 198 n’abakozi 10 bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), akaba yari agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere ya za sitasiyo no kunoza serivisi zihabwa abaturage.
Mu ijambo yagejeje ku barangije amahugurwa, DCG Ujeneza yavuze ko amahugurwa bamazemo ibyumweru 12 yabahaye ubumenyi n’ubushobozi by’ingenzi bizabafasha kuyobora neza za sitasiyo za Polisi, cyane cyane mu bikorwa byo kwita k’umutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Mu byumweru 12 bishize, mwize amasomo agiye atandukanye agira uruhare mu miyoborere myiza ya sitasiyo. Ubu bumenyi n’ubushobozi ni byo shingiro ry’ubuyobozi bwa Polisi iyo bukorwa kinyamwuga, cyane cyane ku rwego rw’ibanze aho ibikorwa bya Polisi bitangirira.”
Yibukije abarangije amahugurwa uko bazasohoza inshingano zabo n’uko bazitwara mu kazi bizagira uruhare rutaziguye mu kubaka icyizere abaturage bafitiye inzego zishinzwe kubahiriza amategeko.
Yasabye aba basoje kuzarangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga no kwicisha bugufi mu kazi kabo, ashimangira ko umuyobozi wa sitasiyo afite inshingano zirenga izo kuyobora abakozi. Yabasabye kuzabera abandi urugero rwiza no guharanira ko abo bayobora bakurikiza amahame y’umwuga.
Ati: “Muzirikane ko komanda wa sitasiyo ari umuyobozi, ushaka ibisubizo by’ibibazo bihari, urengera amategeko kandi akaba umukozi w’abaturage.”
Yongeyeho ati: “Ikinyabupfura kigomba gukomeza kuba ishingiro ry’ibyo mukora byose. Iyo ikinyabupfura kidahari, n’amahugurwa yose mwaba mwarahawe nta gaciro aba agifite. Mujye muba intangarugero, mwubahirize indangagaciro z’urwego rwanyu kandi murebe ko abo muyobora na bo bakurikiza ayo mahame.”
DCG Ujeneza yasabye abarangije amahugurwa kwimakaza ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, gukorera mu mucyo no kwihutira gutanga serivisi kinyamwuga, ashimangira ko ari ingenzi mu kubaka icyizere no kubungabunga umutekano.

Kinyarwanda
English









