Nk’uko Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo basanzwe bagirana ibiganiro n’abashinzwe kurengera ibidukikije mu turere tugize u Rwanda ndetse n’abaturage, guhera kuwa mbere tariki ya 25 Kamena, ibi biganiro byatangiwe mu turere twa Rubavu, Musanze na Burera, bikazakomereza no mu tundi.
Ubwo kuwa kane tariki ya 28 Kamena batangiraga ibi biganiro mu karere ka Musanze, Umuyobozi w’agashami ko kurengera ibidukikije gakorera mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego n’abaturage Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko abahabwa ibiganiro ku kurengera ibidukikije ari abashinzwe ibidukikije mu karere no mu mirenge, abashinzwe amashyamba n’abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye, abashinzwe imikoranire myiza hagati ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage (DCLO’s) mu turere, abacuruzi n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi ku turere hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bafite mu nshingano zabo kurengera ibidukikije.
SSP Irere yagize ati:”Mbere y’uko tuganira n’abaturage, tubanza kuganira n’izi nzego zifite mu nshingano kurengera ibidukikije, kugirango badufashe kumanuka mu nzego z’utugari ndetse no mu baturage babakangurira kubungabunga ibidukikije.”
Yakomeje avuga ko ubwo bajyaga kuganira n’abaturage bo mu karere ka Rubavu basanze hari umusozi wo mu murenge wa Nyundo abaturage bacukuye bashakamo amabuye y’agaciro, batema ibiti byose byari biwuriho, ubutaka bushiraho, abaturage basabwa guhagarika ibikorwa bahakoreraga bakabikorera ahandi kuko bawugize ubutayu.
Ubwo bari mu karere ka Musanze yagize ati:” Hano twaganiriye n’abacuruza muri za butike, dusanga hari abagipfunyikira abaguzi babo mu mashashi, tubasaba kubihagarika kuko ayo mashashi yangiza ibidukikije, tunabibutsa amashashi yaciwe mu Rwanda kandi ko uyafatanywe ahanwa.”
Yakomeje avuga ati:”Nyuma yo kuganiriza abo bacuruzi, twanaganirije abaturage bahinga hafi y’umugezi wa Mukungwa, tubasaba bubahiriza metero zajyenwe, bakirinda gusatira inkombe zawo.”
SSP Irere yasoje asaba abafite mu nshingano kurengera ibidukikije ko bakomeza gukangurira abaturage kubungabunga ibidukikije, barushaho kubungabunga amashyamba, birinda ubucukuzi bw’amabuye n’umucanga bikorerwa ahatemewe n’amategeko, bagasaba abagifite umuco wo guhiga bigabiza za pariki n’andi mashyamba kubicikaho, bakanabasaba kwirinda kujugunya cyangwa gucana umuriro aho ariho hose mu rwego rwo kwirinda inkongi.
Irutingabo Ange ukora mu kigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) wari witabiriye ibi biganiro, yagarutse ku kamaro k’ibidukikije, avuga ko bigeza umuturage n’igihugu muri rusange ku iterambere.
Yagize ati:”Iyo ibidukikije bibungabunzwe neza, bizana umwuka mwiza abantu bahumeka, bigakurura imvura, ndetse n’inyamaswa zikabaho neza zikororoka”.
Iki gikorwa kiri muri gahunda y’amasezerano y’ubufatanye mu kurengera ibidukikije Polisi yagiranye n’uturere; ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) ndetse na Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba.
Kinyarwanda
English











