Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abashinwa 2 batawe muri yombi bakekwaho gucuruza amahembe y’inzovu

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera ku kibuga cy’indege I Kanombe yataye muri yombi abashinwa 2 bafatanywe ibiro 2 n’igice by’amahembe y’inzovu.

Abo ni Yang Xiaojuna na Wel Guiwang bakaba bafashwe ahagana saa munani n’iminota 45, bahita bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superitendent of Police  (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko aya mahembe y’inzovu bafatanye aba bashinwa yari agabanyije mu duce duto 32 twari mu gasanduku.

SP Mbabazi yavuze ko ubwo ibyuma bya Polisi y’u Rwanda byari bimaze gutahura ko ayo yari amahembe y’inzovu aba bagabo bombi bagerageje guha ruswa umupolisi maze aho kuyakira abata muri yombi.

Yagize ati “ Bagerageje guha umupolisi wo ku kibuga cy’indege ruswa y’amadorali y’Amerika 85 n’amayuwani yo mu Bushinwa 100 bifuza ko yabakingira ikibaba, aho kugira ngo ayakire ahubwo abata muri yombi”.

Bivugwa ko aba bagabo babiri bari basanzwe banakora mu ruganda rw’isima rwa Bugarama CEMERWA, bari bategereje indege mu rugendo barimo rwerekezaga mu Bushinwa.

SP Mbabazi yibukije ko ruswa ari kirazira ku Banyarwanda, by’umwihariko abapolisi. Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese uzagaragaraho ruswa mu Rwanda, yaba umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Birakekwa ko aya mahembe yari avuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.