Itsinda ry’abantu 15 rigizwe n’abashakashatsi n’abanyeshuri baturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse no muri International Victiomology Institute Tilburg (INTERVICT), none tariki ya 26 Werurwe basuye ikicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku kacyiru. Nyuma yo gusobanurirwa kuri zimwe mu ngamba za Polisi zo kubungabunga umutekano bashimye imikoranire myiza hagati ya Polisi n’abaturarwanda, bakaba basanga aribyo bituma mu Rwanda hakomeza kugaragara umutekano n’umudendezo birambye.
Uruzinduko rw’aba bashakashatsi n’abanyeshuri rwari rugamije kurahura ubumenyi ku byo Polisi y’u Rwanda yamaze kugeraho.
Ubwo bari ku kicaro gikuru cya Polisi babonye umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye bijyanye cyane n’imikorere ya Polisi mu bikorwa by’umutekano n’iterambere ry’igihugu.
Mu kiganiro kirambuye bahawe na Commissioner of Police (CP), Felix Namuhoranye, iri tsina ry’abashakashatsi ryasobanuriwe bimwe mu bikorwa bya Polisi birimo kurwanya no gukumira ibyaha, uruhare rwa Polisi muri gahunda z’igihugu z’ubumwe n’ubwiyunge n’izindi.
CP Namuhoranye yabasobanuriye ko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, u Rwanda rwari rukeneye ubuyobozi buhamye bwagombaga cyane kubaka inzego z’umutekano n’ubutabera hagamijwe ko igihugu kigera ku ntego cyari kihaye zijyanye n’umutekano, n’iterambere.
Yagize ati, ‘‘Mbere ndetse n’igihe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabaga, nta bumwe bwabaga mu Rwanda ndetse nta nubwo abari batuye mu Rwanda bizeraga inzego z’umutekano. Ibi cyakora nkuko yakomeje abasobanurira byaje guhindurwa n’ubuyobozi bushya bwagiyeho nyuma ya Jenoside dore ko ubu inzego z’umutekano n’abaturage bahurira mu bikorwa bya buri munsi byo gushakakira ibisubizo by’ibibazo by’umutekano ndetse n’iterambere muri rusange‘‘.
Umwe muri aba bashakashatsi, Professor Cris Toffolo, yavuze ko we na bagenzi be bishimiye uburyo Polisi y’u Rwanda ikorana n’abaturage mu bikorwa byo kubungabunga umutekano.
Uyu mwarimu yagize ati, ‘‘Hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku isi harimo n’ibyateye imbere abaturage ntibapfa kwizera Polisi, ibi bikaba bituma hakomeza kubaho ubwiyongere bw’ibyaha muri ibi bihugu’’.
Yakomeje asaba ko n’ibindi bihugu byigira kuri gahunda nziza ya Polisi y’u Rwanda ya Community Policing, ibi bikaba ari ngombwa kugira ngo icyuho hagati ya Polisi n’abaturage kiveho bityo ibyaha bikumirwe.
Kinyarwanda
English










