Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda basabwe kurangwa n’imyitwarire myiza

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda,Commissioner General (CG),Emmanuel K.Gasana,yasabye abasezerewe muri Polisi y’u Rwanda kurangwa n’imyitwarire mwiza mubyo bakora kugira ngo bakomeze gutahiriza hamwe n’abandi banyarwanda mu kubumbatira umutekano no guteza imbere igihugu.

CG Gasana yatanze ubu butumwa ku itariki 8 Mutarama ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu nama na bamwe mu baserewe muri Polisi y’u Rwanda barengaga  magana atatu.

Yagize ati,” Leta y’u Rwanda  yashyizeho umutwe w’abaserewe muri Polisi y’u Rwanda,yubaka inzego ndetse ishyiraho n'ubuyobozi bwawo kandi  iwuha umurongo ngenderwaho harimo indangagaciro n’intego zawo.Ibi  byose byerekana icyizere gikomeye  n’imigambi myiza Leta y’u Rwanda ifitiye abaserewe muri Polisi y’u Rwanda.Ibi byose bikaba kandi bigamije kugira ngo abaserewe muri Polisi y’u Rwanda bagire ahazaza heza ari nako bakomeza kugira uruhare mu kubumbatira umutekano ndetse no kugira uruhare mu  iterambere ry'igihugu.”

CG Gasana yababwiye ko, binyuze muri uyu mutwe, bizoroha kubagezaho serivisi zitandukanye no kubaha ubufasha butandukanye bityo abasaba gukora cyane no gukorera hamwe.

Yabasabye kurangwa n’imyitwarire myiza,kugira gahunda ihamye bamenya icyo baskaka kugeraho,uburyo bwiza bwo kukigeraho ndetse n’icyo bisaba.

CG Gasana yasabye abaserewe muri Polisi y’u Rwanda gutekereza ku mishinga yazigwaho mu mwiherero.

Yabasezeranyije ko ibibazo babajije n’inama batanze bizitabwaho.

Umuyobozi w’uyu mutwe uzwi ku izina rya Police Reserve Force,Commissioner of Police (CP),Cyprien Gatete, yabasabye gukomeza gutekereza ku mishinga yazaganirwaho mu mwiherero harimo ubworozi,ibinamba,ubwikorezi bw’abantu n’ibintu,ndetse n’ubuhinzi.

Umwe mu basezerewe ,CP Steven Barinda yagize ati,”Ibyo gukora birahari.Tugomba kwitegura  twishyira hamwe kugira ngo inkunga niza izasange dushyize hamwe.”

Undi,Supt. of Police (SP),Egide Nkubiri  yagize ati,”Iyi nama ni nziza kuko twahuye, dugasangira ibitekerezo ku buryo twakwiteza imbere ubwacu ndetse n’igihugu.”

Ati,”Ibi byerekana ko igihugu kituzirikana.Bikaba bigaragarira cyane mu kudushakira imishinga iduteza imbere.Nubwo twatashye, tugomba kurushaho kugira uruhare mu kubungabunga umutekano aho dutuye kandi tukaba intangarugero.Nta kiza kiruta umutekano.”