Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abasenateri bagize komisiyo y’umutekano basobanuriwe uruhare rwa CPCs mu kwicungira umutekano

Itsinda ry’abasenateri 4 bagize komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga n’umutekano, kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Gicurasi yasuye Polisi y’u Rwanda, aho yasobanuriwe gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).

Bakigera ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K. Gasana, akaba yabashimiye kuba basuye Polisi y’u Rwanda bagahana ubunararibonye mu rwego rwo guhuza umutekano n’iterambere ry’igihugu n’abaturage muri rusange.

Aba bashyitsi basobanuriwe ishusho y’umutekano mu Rwanda muri rusange, ababwira ko mu Rwanda hari umutekano uhagije, ariko ko hari ibyaha biri kuvuka ubu, birimo ibyaha ndengamipaka ndetse n’ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bikaba bisaba ubuhanga bw’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano kurusha abakora ibi byaha.

IGP Gasana yabwiye aba basenateri ko Polisi y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo guhangana n’ibi byaha zirimo kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abapolisi, kwihatira kugabanya ibyaha, kwihuta mu iterambere, imibereho myiza y’abapolisi n’izindi.

Yakomeje ababwira ko kugirango Polisi y’u Rwanda igenze ibyaha neza, bikwiye ko hari amwe mu mategeko yavugururwa kuko hari ibyaha bikunze gukorwa ababikoze bafatwa ugasanga bahawe igihano gito cyangwa bagacibwa amande gusa, bwacya ugasanga barekuwe, bigatuma abantu badatinya kubisubiramo, aha yatanze urugero rw’abashoferi bateza impanuka zigatwara ubuzima bw’abantu, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge n’ibindi.

IGP Gasana yababwiye ko komite zo kwicungira umutekano zigira uruhare runini mu gucunga umutekano, kuko aribo ba mbere batanga amakuru y’ahashobora guhungabana umutekano, icyaha kigakumirwa kitaraba.

Yasabye aba basenateri kubera Polisi y’u Rwanda abavugizi, umuco wo kurwanya ibyaha ukaba uwa buri wese, kuko hari n’ibindi abanyarwanda bagezeho bitari byoroshye.

Senateri Bizimana waje uyoboye iri tsinda, yashimye ibyo Polisi y’u Rwanda ikora mu gushyira mu bikorwa gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing).

Yakomeje avuga ko bumvise ingorane Polisi y’u Rwanda ihura nayo mu kuyishyira mu bikorwa no kurwanya ibyaha, avuga ko bagiye kugira ingendo mu turere 3 twa buri ntara, bakumva imikorere n’iy’ubahirizwa ry’itegeko rishyiraho gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Akaba yagize ati:” Nitumara kumva ibitekerezo by’abaturage, tuzabihuza n’ibyo ubuyobozi bwa Polisi buduhaye, nibigaragara ko ibihano ari bito koko, tuzasaba ko itegeko rishobora gukemura ikibazo ryavugururwa”.

Kuva iyi gahunda y’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing), Polisi y’u Rwanda igira uruhare muri gahunda z’iterambere ry’abaturage, harimo kubakira abantu muri gahunda yo guca nyakatsi , gutera ibiti ndetse ikaba yaranatanze inka muri gahunda ya girinka.

Kuva hashyirwaho komite zo kwicungira umutekano mu midugudu igize igihugu muri 2007, Polisi y’u Rwanda ikaba iha abagize izi komite amahugurwa mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n’ubushobozi kugirango buzuze neza inshingano zabo.