Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bafatanywe imitego y?amafi itemewe irenga 480

Ibikorwa bitandukanye bya Polisi byo kurwanya uburobyi bunyuranyije n?amategeko mu kiyaga cya Kivu byakozwe mu mezi atatu ashize byafatiwemo imitego yakoreshwaga n?abarobyi itemewe 483.

Hafashwe kandi amato 56 atujuje ubuziranenge hamwe n?abarobyi 15 bagaragaye muri ubwo burobyi bunyuranyije n?amategeko.

Ibikoresho byo kuroba bitemewe n?ubwato byangirijwe mu ruhame kuri uyu wa kane tariki 10 Ugushyingo, mu Karere ka Rutsiro, mu gikorwa cyitabiriwe n?abakozi b?ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuhinzi n?ubworozi (RAB) n?abagize ihuriro ry?uburobyi mu Karere ka Rutsiro.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye, umuyobozi w?ishami rya Polisi y?u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi, yavuze ko ibikorwa byo gukangurira abaturage kubahiriza amategeko agenga uburobyi no kurwanya ababukora mu buryo butemewe bizakomeza.

Yavuze ko imitego itemewe, ihishe mu ngo kandi ibikorwa by?uburobyi bikorerwa ahanini ku nkombe.

Yagize ati:"Uburobyi butemewe bugira ingaruka ku musaruro w?amafi no ku gaciro kawo, ariko nanone bitera ibindi bibazo ku mutekano birimo, urugomo n?ubujura. Imitego itemewe ituma harobwa amafi yose nta kuvangura atarakura kandi yica amafi ikaba n?imwe mu byangiza ibidukikije.?

Yongeyeho ko ku bufatanye n?abafatanyabikorwa bose, barimo Ikigo cy?igihugu gishinzwe ubuhinzi n?ubworozi, abayobozi b?inzego z'ibanze, ihuriro ry?uburobyi bw?amafi n?abaturage, bazakomeza ubukangurambaga bwo kurwanya uburobyi butemewe.

Ati:"Dukora ibikorwa byo kurwanya uburobyi bunyuranyije n?amategeko birimo amarondo akorwa ijoro n'amanywa, dusaba abaturage kuduha amakuru ku bakora ubwo burobyi kandi tukanakangurira abakora uburobyi kubahiriza ibisabwa mu nama tugirana nabo.?

Yavuze ko bitanga icyizere ko ubufatanye n?abaturage buzatanga umusaruro mu guca burundu ubu burobyi butubahiriza amategeko usanga akenshi ababukora bahisha imitego yangiza amafi mu ngo zabo aho batuye. "

Ingingo ya 30 mu itegeko rigena imitunganyirize n?imicungire y?ubworozi bwo mu mazi n?uburobyi mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ibikorwa by?uburobyi adafitiye uruhushya, ahanishwa ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n?igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.