Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abarinzi ba Pariki 120 basoje amahugurwa yo kurinda umutekano wa za Pariki no kwita ku bidukikije

Mu rwego rwo gukomeza gucunga umutekano w’urusobe rw’ibinyabuzima muri za Pariki zo mu Rwanda na ba mukerarugendo bazisura, kuri uya wa gatanu taliki ya 31 Nyakanga mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, hasojwe mahugurwa yari amaze amezi 2 yahabwaga abarinzi ba Pariki 120 barimo ab’igitsinagore 2.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Chief Superintendent of Police (CSP) Celestin Twahirwa yavuze ko aba ari ibuye ry’ifatizo mu kurinda umutekano wa Pariki z’igihugu, bakazafasha mu kurwanya ibyaha byangiza ibidukukije bisa nk’aho bitazwi cyane mu Rwanda nyamara biriho kandi biteza umutekano muke bikanadindiza iterambere ry’igihugu.

Akaba yagize ati:”Uruhare rwa Polisi mu kurinda ibidukikije si ugushyira mu bikorwa amategeko gusa, ahubwo harimo no kwigisha abaturage ubwiza n’akamaro k’ibidukikije, ibi bigakorwa mu bukangurambaga butandukanye”.

Yavuze ko mu ngamba zo kurengera ibidukikije Polisi y’u Rwanda yateye ibiti kuri hegitari zirenga 500 mu duce dutandukanye tw’igihugu, ndetse ifatanyije n’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), yashyizeho ishami rishinzwe kurengera ibidukukije, byose bigamije kugera ku iterambere rirambye.

Yanavuze ko guhugura aba barinzi ba Pariki ari ikimenyetso cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubufatanye Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB).

CSP Twahirwa yasoje yizeza ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ko izakomeza guhugura abarinzi ba Pariki n’abandi bose bafite aho bahurira no kwita ku bidukukije.

Muri uwo muhango, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Gatare Francis, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye idahwema kugaragariza icyo kigo, anasaba ko bwakomeza.

Yakomeje avuga ko aba basoje amahugurwa bafite inshingano nyinshi, aho yagize ati;”Mufite inshingano zo kurwanya ibikorwa byangiza Pariki, harimo abashakira imibereho ahatemewe n’amategeko cyane cyane ba Rushimusi, abacukura amabuye muri Pariki mu buryo butemewe n’amategeko, abatutira muri Pariki, abashaka ubuki n’abandi kuko ibi byose bigira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’igihugu”.

Gatare yabwiye abahuguwe ko ubumenyi bayakuyemo ari intangiriro izabashoboza urugendo batangiye rwo kurinda umutekano wa Pariki z’igihugu, abasaba kuzagira imyitwarire myiza, no gushyira mu bikorwa ibyo bize, anabashimira kubera ubwitange n’umurava bagaragaje kuko uko bayatangiye ari ko bayasoje, abasaba ko byazanabaranga mu kazi kabo.

Asoza aya mahugurwa ku mugaragaro, Minisitiri w’umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harelimana, yavuze ko kuva u Rwanda rwakwibohora, inyigisho n’amahugurwa byagize uruhare runini kubyo u Rwanda rwagezeho, akaba ariyo mpamvu hashingwa ibigo bishinzwe amahugurwa hirya no hino mu gihugu.

Yakomeje agira ati:”Muzirikane ko Pariki mushinzwe kurinda ari iz’igihugu, kandi ko ibyo mushinzwe kurinda ari ibyanyu kandi mubisangiye n’abandi banyarwanda, muzakorane neza n’izindi nzego z’umutekano, ndetse n’abaturage, mumenye ko Pariki zimwe na zimwe ziri ku mipaka y’igihugu. Murasabwa guhanahana amakuru n’izo nzego z’umutekano”.

Yasoje abasaba ko aho bagiye gukorera bajya batanga serivise nziza, bakarangwa n’ikinyabupfura ku buryo abazaza babagana baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga bazasanga ari intore bigatuma bagaruka bagasiga amadovize.

Muri aya mezi 2 bamaze, bahawe amasomo atandukanye arimo; kurinda urusobe rw’ibimera n’ibinyabuzima, ubutabazi bw’ibanze, itumanaho, gukumira no kurwanya ibyaha, n’andi masomo, yose bakaba barayahawe n’inzego zitandukanye za Leta.