Kuri uyu wa mbere tariki ya 4 Ugushyingo kuri sitade amahoro no kuri sitade ya Kigali I Nyamirambo hatangiye igikorwa cyo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Nk’uko umuvugizi w’ishami rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda (traffic police) Superintendent (SP) JMV Ndushabandi yabitangaje, mu gihugu hose hiyandikishije abarenga ibihumbi 12, naho mujyi wa Kigali honyine hakaba hakoreye abarenga 3.400.
SP JMV ndushabandi akomeje avuga ko mu zindi ntara bazakora ibizamini ku buryo bukurikira: Intara y’amajyaruguru n’uturere twa Nyabihu na Rubavu two mu burengerazuba bazakora ibizamini kuva ku itariki ya 11 kugera kuya 14 Ugushyingo, Intara y’Amajyepfo ni hagati y’amatariki ya 18 na 21 Ugushyingo hakaziyongeraho uturere twa Ngororero, Karongi, Rutsiro, Nyamasheke na Rusizi two mu Ntara y’i Burengerazuba, naho Intara y’i Burasirazuba bo ibizamini byabo biteganyijwe kuzatangira tariki ya 25 birangire ku itariki ya 28 Ugushyingo 2013.
Umuvugizi wa traffic police kandi akaba yishimiye uko ibizamini byagenze, ariko akaba yasabye abaza gukorera impushya zo gutwara ibinyabizi cyane cyane muri ibi bihe by’imvura kubahiriza amasaha aba yaragenwe yo gukoreraho ibizamini, kuko nk’uyu munsi ibizamini byatangiye bikerereweho gato kuko batinye kuza imvura igwa.
Yanabasabye kandi kwitwaza imitaka, kugirango bitwikire mu gihe imvura yazindutse igwa nk’uyu munsi.