Mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abitegura kwinjira mu kazi ku rwego rwa ba ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.
Ni amahugurwa y’icyiciro cya 13 yitabiriwe n’abagera kuri 635 barimo abahungu 527 n’abakobwa 108 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP), mu muhango wayobowe na Minisitiri w’intebe Dr. Edouard Ngirente.
Uyu muhango witabiriwe kandi na Minisitiri w’ubutabera akaba n'intumwa Nkuru ya Leta Dr. Emmanuel Ugirashebuja, Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Ngirente yavuze ko aya mahugurwa kimwe n'andi yose ategurwa na Polisi y'u Rwanda ari ingirakamaro mu kazi kayo ko gucunga umutekano haba mu Rwanda ndetse no mu bikorwa igiramo uruhare mu mahanga.

Yagize ati: “Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwakomeje kuba Igihugu gitekanye ndetse kinafite ubukungu buzamuka buri mwaka. Ayo majyambere n’umutekano dufite inshingano zo gukomeza kubibungabunga no kubirinda binyuze mu bufatanye.
Umutekano ni wo musingi w'iterambere ryacu nk’Abanyarwanda. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n'abaturarwanda n’izindi nzego z’umutekano, yakomeje kuzuza neza inshingano zayo, bituma Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeza kuyigirira icyizere.”
Minisitiri Ngirente yagaragaje ko n’ubwo muri rusange, umutekano umeze neza mu Gihugu cyacu, ariko kimwe n'ahandi hose ku Isi hari igihe hajya hagaragara ibikorwa biwuhungabanya, akaba ari yo mpamvu tuba tugomba guhora turi maso.
Ati: “Muri ibyo bihungabanya umutekano harimo ibyaha byambukiranya imipaka, icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’ibindi byinshi dukomeje guhangana nabyo umunsi ku wundi. Polisi y'u Rwanda rero irasabwa kwitegura bihagije, ikaba imbere mu bumenyi bwo guhangana n’abahungabanya umutekano no kwihatira cyane gukorana n'abaturage kugira ngo aho biri ngombwa batangire amakuru ku gihe ajyanye n'ibyaha baba bakeka bishobora kuhagaragara.”
Yashimye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bigaragara hirya no hino mu Gihugu yagizemo uruhare mu rwego rwo gukomeza kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo by’iterambere, ashimira n’abasoje amahugurwa abasaba kudapfusha ubusa amahirwe Igihugu cyabahaye.

Yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku murongo, ubushobozi n’inama adahwema gutanga kugira ngo inzego z’Igihugu cyacu zikomeze kwiyubaka no gutera imbere, ashimira n’imiryango y’abarangije amahugurwa kuba barashyigikiye abana babo kuza muri Polisi y'u Rwanda.
Uyu muhango waranzwe n’akarasisi kabereye ijisho kakozwe n’abapolisi basoje amahugurwa kuri uyu munsi ndetse n’ak’abana bato 320 batojwe n’ishuri rya Polisi ry'amahugurwa, muri gahunda yiswe Polisi y’ahazaza (Police of the Future) igamije kubatoza indangagaciro zo gukunda igihugu no kugikorera.
Minisitiri w’intebe yashimiye ubufatanye buri hagati ya Polisi y’u Rwanda, ababyeyi n’amashuri, mu gushyira indangagaciro zo gukunda igihugu mu rubyiruko, ashimira n’abana ku karasisi keza bakoze, byerekana ko bakurikirana neza ibyo bigishwa kandi bazavamo Abanyarwanda beza.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa; Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti yavuze ko mu gihe gisaga umwaka bamaze mu mahugurwa bize amasomo atandukanye agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi, imyitwarire n’imikorere ya kinyamwuga ku rwego rwaba ofisiye bato, arimo; Ubuyobozi n’imicungire y’abantu n‘ibintu (Leadership and Management), Ibikorwa bya Polisi (Police Operations), Amategeko, Gukoresha imbaraga n’imbunda, Uburyo Polisi ikorana n’abaturage n’ayandi.
CP Niyonshuti yavuze kandi ko gahunda yo guhuriza hamwe abana baturiye ishuri rya Polisi ry’amahugurwa biga mu mashuri abanza, mu biruhuko no mu mpera z'icyumweru bakigishwa indangagaciro na kirazira, gukunda igihugu, n'akarasisi ko ku rwego rwabo, izakomeza no mu bindi bigo by'amashuri mu rwego rwo kongera imbaraga mu bufatanye bwa Polisi n'abaturage kandi ko hari icyizere ko izi nyigisho zizafasha mu gutegura abanyarwanda n’abayobozi beza b’ejo hazaza ndetse n’abapolisi babereye u Rwanda.



















Kinyarwanda
English










