Kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Werurwe, mu ishuri rya Polisi rya Gishari hasojwe amahugurwa y’amezi atatu ku basore n’inkumi 277 abinjiza mu mwuga wo gucunga umutekano mu kigo cyigenga gishinzwe gucunga umutekano (ISCO).
Mu masomo bigiye mu ishuri rya Polisi rya Gishari mu gihe cy’amezi atatu bamaze bahatorezwa, harimo ayo gukoresha intwaro, amasomo akomeza umubiri, kwiyereka ndetse n’amasomo akubiyemo imyitwarire inoze ikwiye kuranga abacunga umutekano muri rusange.
Asoza aya mahugurwa umuyobozi w’ishuri rya rya Polisi rya Gishari Commissioner of Police (CP) Vianney Nshyimiyimana yavuze ko afite ikizere ko ubumenyi bahawe buzakoreshwa neza mu kunoza imicungire y’umutekano.
Yagize ati “Nti dushidikanya ko inyigisho bahawe zihagije, twizeyeko zizakoreshwa neza bityo abo bakorera bagahabwa umutekano nkuko bikwiye”
CP Nshimiyimana yavuze ko ishuri rya Polisi rya Gishari rizakomeza gutanga inyigisho zigezweho kugirango ibigo byigenga bishinzwe gucunga umutekano bishobore kugera kunshingano uko bikwiye..
Yasoje asaba abahawe aya mahugurwa kurangwa n’icyinyabupfura, gukunda umurimo bakora, kuba maso ndetse no kwakira neza ababagana.
Yagize ati “ Gucunga umutekano bisaba ubunyangamugayo, kwigirira ikizere ndetse no kurangwa n’umuco w’ubunyamwuga. Inyigisho mwahawe zikubiyemo ibi byose, turizera tudashidikanya ko abakorana n’ibigo byigenga bicunga umutekano bazabona serivisi uko bikwiye.’’
Ibigo byigenga bicunga umutekano bigenzurwa umunsi ku munsi na Polisi y’u Rwanda
Kuri ubu mu Rwanda habarurwa ibigo byigenga 17 bicunga umutekano w’abantu n’ibyabo mu buryo bwemewe n’amategeko aho bikoresha abakozi bagera kubihumbi 20.
Kinyarwanda
English











