Trending Now

Abarenga 190 basoje amahugurwa ku miyoborere ya sitasiyo ya Polisi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe, mu Kigo cya Polisi y’u Rwanda gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Training Centre-CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye no kuyobora sitasiyo ya Polisi no gukemura amakimbirane.

Ni amahugurwa y’icyiciro cya kabiri, yitabiriwe mu gihe cy’ibyumweru 12, n’abagera ku 191 barimo abo ku rwego rwa ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, abo mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) n’abapolisi 10 boherejwe na Polisi yo mu gihugu cya Liberia (LNP), mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye mu gucunga umutekano.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza yagarutse ku kamaro k’aya mahugurwa n’uruhare rwa sitasiyo mu guhuza Polisi n’abaturage.



Yagize ati: “Iyi ntambwe muteye uyu munsi ni intangiriro y’urugendo rushya mu kazi, aho mugiye guhabwa inshingano, ububasha no kugira uruhare runini mu kuyobora za sitasiyo, ari na zo nkingi ya mbere ihuza Polisi n’abaturage. Imikorere yanyu ya buri munsi izagira uruhare mu kubaka no gushimangira icyizere abaturage bagirira Polisi y’u Rwanda.” 

DIGP Ujeneza yasabye abasoje amahugurwa guhora bazirikana ko Komanda wa sitasiyo ari umuyobozi, atanga ibisubizo, arinda itegeko, akanakorera abaturage, aboneraho kubashishikariza kuzakoresha neza ubumenyi n’ubushobozi bungukiye mu mahugurwa barangwa n’ubunyangamugayo, ubunyamwuga no kwiyoroshya. 



Yabasobanuriye kandi ko ikinyabupfura ari cyo shingiro ry’ibyo bakora byose bityo ko mu gihe bagitakaza; amahugurwa meza bahawe nta musaruro yatanga, abasaba kuzaba intangarugero, gukomera ku ndangagaciro za Polisi y’u Rwanda no guharanira ko abo bayobora bagendera mu murongo umwe nabo.  

Amahugurwa yo kuyobora sitasiyo ahabwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato mu gihe cy’amezi atatu, agamije kubaha ubumenyi bwa ngombwa mu bijyanye n’ubuyobozi no gukemura amakimbirane bubafasha kuyobora neza no gukurikirana imikorere ya sitasiyo nk’urwego rwa mbere ruhuza Polisi n’abaturage.