Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 09 Ukwakira, mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya ba ofisiye bato 161, bagize icyiciro cya 19.
Ni amahugurwa bamazemo igihe kingana n’amazi ane (4) biga ibijyanye n'ubunyamwuga n'ubuyobozi mu bikorwa byo gucunga umutekano (Police Tactical Command Course), yitabiriwe n'abaturutse mu nzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitandukanye mu Rwanda.
Muri bo harimo; abapolisi 147 bo ku rwego rwa ba Ofisiye, batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), batanu (5) bo mu rwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) na bane (4) bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS).

Mu ijambo rye mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yavuze ko aya mahugurwa abaye mu gihe imbogamizi ku mutekano zigenda zihinduka, bityo bikaba bisaba ko abayobozi baba bafite ubumenyi n’ubushobozi buhagije mu mwuga, bashoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano ndetse no gufata ibyemezo bikwiye mu bihe bigoye kandi bisaba ubushishozi.
Yagize ati: “Igihombo kiba kinini iyo ufata ibyemezo bidashingiye ku isesengura rikwiye. Ni ngombwa rero gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe no ku isesengura ryimbitse mu nshingano z’ubuyobozi.”
Yasabye abasoje amahugurwa gushyira mu bikorwa ubumenyi bungutse, babinyujije mu igenamigambi ryiza, ubufatanye bukomeye no gutanga ibisubizo bifatika ku mbogamizi z’umutekano.
CP Sano kandi yashimangiye ko amahugurwa afite uruhare rukomeye mu gutegura abayobozi b’ejo hazaza bafite ubushobozi, avuga ko Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego bafatanyije bihaye intego yo gukomeza guteza imbere ubunyamwuga muri serivisi bashinzwe. Yabasabye kandi kugira umuco wo kwicisha bugufi mu bijyanye n’ubumenyi, bakemera ko hari ibyo batazi ahubwo bakagira ubushake n’inyota yo kubyiga.
Ati: “Nta muntu ushobora kumenya byose, bityo kwicisha bugufi mu mitekerereze no kwemera ko hari ibyo tutazi ni ingenzi cyane. Jya wemera ko hari ibyo utazi ushake amakuru aturuka ahantu hizewe kandi hizewe mu kuri. Kandi ugishe inama abantu bafite ubumenyi n’ubuhanga bijyanye n’ikibazo ushaka gusobanuzaho. Akaga ntikava ku kudatangira ikintu utarakimenya neza ahubwo gaturuka mu gukomeza kutamenya nyamara wizeye ko uzi, kandi hari amakuru ushobora kubona. Mugihe ingaruka z’ibyo ukora cyangwa udakora zigera kuri wowe no kubandi.”
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa, Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji, yavuze ko abasoje amahugurwa bayarangije bungutse ubumenyi n’ubushobozi bushya, ndetse bongera kwiyemeza kurushaho gukorera igihugu.
Yagizeb ati: “Abasoje amasomo uyu munsi, bajyanye impamba y’ubumenyi bushya ndetse n’umuhate wo gukorera igihugu. Ubu bafite ubushobozi buhagije mu miyoborere ku rwego rwa bo, no kumva neza inshingano zabo mu gusigasira umutekano w’igihugu mu mirimo itandukanye aho bagiye gukorera.”
Mu gihe cy’amezi ane bamaze mu mahugurwa bize amasomo atandukanye arimo; imikorere y’akazi ka buri munsi, Ibikorwa byo gucunga umutekano, amasomo y’itumanaho, Ubuyobozi n’imicungire y’abakozi, ubugenzacyaha, ibijyanye n’ubushakashatsi, uburyo bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano w’Igihugu, Iperereza, Imikoreshereze y’intwaro, kuyobora ibikorwa bidasanzwe, bakora n’urugendoshuri mu rwego rwo guhuza ibyo bize n’ibikorerwa mu kazi ka buri munsi.
Kinyarwanda
English










