Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisikazi b'u Rwanda babwiwe kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abapolisikazi b'u Rwanda babwiwe kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n'abana, no kubishishikariza umuryango nyarwanda.

Ubu butumwa babuhawe n'abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye  mu nama ngaruka mwaka ihuza abapolisi b'u Rwanda.

Iy’uyu mwaka yahuje abapolisikazi basaga magana atandatu, ikaba yabereye mu murenge wa Kicukiro, mu karere ka Kicukiro ku itariki 3 Werurwe.

Insanganyamatsiko y'inama y'uyu mwaka ibaye ku nshuro ya gatandatu igira  iti,'' Guteza imbere uruhare rw'umugore mu buringanire''.

Atangiza iyo nama ku mugaragaro, Minisitiri w'umutekano mu gihugu, Sheik Musa Fazil Harerimana yagize  ati,"Kuba u Rwanda rufite 20 ku ijana by’abapolisikazi, n’intambwe ishimishije.Tubikesha ubuyobozi bwiza buzirikana agaciro k’umugore n’uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu".

Ati," Umugabo ntashobora kwifasha gutunganya isi. Umugore  na we n’uko. Bombi ni magirirane".

Yabwiye abapolisikazi kimwe n’abanyarwanda muri rusange kurwanya no gukumira ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana, kandi  bagatanga amakuru ku babikora.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana yagize ati,"Uruhare rw'abapolisikazi mu kazi nshinganwa  ka Polisi y'u Rwanda ruragaragara. Si mu gihugu honyine ahubwo uruhare rwabo rugaragara no mu ruhando mpuzamahanga aho bagira uruhare mu butumwa bw'amahoro mu bihugu bitandukanye. U Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w'abapolisikazi mu butumwa bw'amahoro".

IGP Gasana yavuze ko kugeza ubu Polisi y'u Rwanda igizwe na 20 ku ijana by’igitsinagore ariko ko mu mpera z'uyu mwaka bazaba bageze kuri 21 ku ijana.

Yagize ati,"Twashyize abapolisikazi mu myanya  itandukanye kugira ngo bagire uburenganzira n'agaciro mu gufata ibyemezo mu nzego  zitandukanye".

Ati,"Dufite ba ambasaderi mu kurwanya no gukumira ibyaha. Muri bo harimo urubyiruko rw'abakorerabushake mu kurwamya no gukumira ibyaha ruzwi ku izina rya Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention (RYVCP), amahuriro ashinzwe kubirwanya no kubikumira (Anti-Crime Clubs) mu mashuri atandukanye. Twasinyanye imihigo n'uturere yo kurwanya no gukumira ibyaha.Turi gutegura gusinya indi n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye harimo amakoperative y'abamotari  kugira ngo turusheho kurwanya no gukumira ibyaha".

Nadine Rugwe, wari uhagarariye,  muri uwo muhango, One UN-Rwanda, yagize ati, "Nk'umunyarwandakazi, bintera ishema kubona mutanga (Abapolisikazi) imbaraga zanyu kugira ngo abanyarwanda bagire umutekano usesuye n'ubuzima bwiza. Ikindi nshimira abapolisikazi b'u Rwanda n'umusanzu batanga mu butumwa bwo kubungabunga amahoro  ku isi babikora mu rwego rw'Umuryango w’Abibumbye (UN)".

Rugwe yokomeje agira ati,"Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda IGP Gasana yavuze ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite umubare munini w'abapolisikazi mu butumwa bw'amahoro, munyemerere nongereho  ko rufite umubare munini w'abapolisikazi ''Bashoboye'' mu butumwa bw'amahoro. Umuryango w’abibumbye uzakomeza gukorana na Polisi y'u Rwanda muri gahunda zitandukanye".

Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office-GMO), Rose Rwabuhihi yagize ati," Nta kintu kigeze kinanira iki gihugu.  Abanyarwanda bashoboye guca ihohoterwa, ryaba irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore n’abana , kandi namwe (Abapolisikazi) mushoboye kurwanya iki cyaha".

Rwabuhihi yakanguriye abapolisikazi kugaragaza umwihariko mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Asoza iyo nama, IGP Gasana yabwiye abapolisikazi kuba intangarugero, kurangwa n’imyitwarire myiza, kuzashyira mu bikorwa ibyemejwe muri iyo nama, kurangwa n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda no kujyanisha buri gihe ibyo bakora n’intego yayo kandi  bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Umwe muri aba bapolisikazi, Supt. of Police (SP), Goreti Mwenzangu, umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guteza imbere uburinganire, yagize  ati," Iyi nama n’urubuga rwiza duhuriramo nk’abapolisikazi, tukungurana ibitekerezo, tugasangira ubunararibonye no gufata ingamba kugira ngo turusheho gukora akazi kinyamwuga".

Mu myanzuro y'iyo nama harimo kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina kwigisha abanyarwanda kurirwanya no kurikumira, kurushaho kwakira neza no gutanga serivisi nziza, kurwanya ruswa, kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza n’ikinyabupfura.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ikigo kitwa Isange One Stop Center giha ubufasha butandukanye abakorewe ihohoterwa harimo kubavura no kubagira inama. Iki kigo gifite amashami arenga icumi ku bitaro by’uturere. Biteganyijwe ko ayo mashami azagera kuri 23 mu mpera z’uyu mwaka.