Abapolisikazi bose bakorera mu gihugu kuri uyu wa wa Mbere bahuriye mu mwiherero ngarukamwaka muri kaminuza ya Masoro.
Ministiri w’umutekano mu gihugu, Shelh Mussa Fazil Harelimana, wari umushyitsi mukuru yagarutse ku nshingano za Polisi n’uruhare rw’Umupolisikazi mu kazi ka gipolisi, abasaba gukomeza kubaabanyamwuga mu kazi kabo, gukomeza kwiyubaka, kwiyongera ubumenyi muri byose.
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu, IGP Emmanuel K.Gasana, yavuze ko Polisi y’u Rwanda yita ku iterambere ry’Umupolis kazi, ubu Abapolisikazi bakora bataha hafi y’imiryango yabo.
IGP yavuze ko Abapolisikazi bamanze kwiyongera mu mibare aho bamaze kugera kuri 20%.
Yavuze ko Abapolisikazi bahabwa inyigisho zijyanye na serivise zitandukanye, no kurwanya ibyaha bikorerwa mu ngo.
IGP Gasana yashoje ijambo rye asaba Abapolisikazi kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda n’ubunyamwuga.
SSP Rose Muhisoni uhagarariye Abapolisi bari bitabiriye ayo mahugurwa yavuze ko mu mwiherero bahabonera amasomo yo kubongerera ubumenyi ku buringanire n’ibindi bijyanye n’iterambere ry’Umupolisi kazi.
Abagore batanga umusanzu wa gipolisi mu Rwanda banagera no mu mahanga, kuko kugeza ubu u Rwanda ni urwa kabiri ku isi hose rwohereza Abapolisi kazi mu butumwa bw’amahoro.
Kinyarwanda
English











