Abapolisikazi 20 bitabiriye kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, amahugurwa y’umunsi umwe ajyanye no kurebera hamwe ingamba zo kurushaho guteza imbere uburyo bwo gukumira kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ikigo cya Dallaire kigamije kurengera abana, amahoro n’umutekano, yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru hagamijwe kumurikira abayitabiriye, ibikubiye mu gitabo cya kane giherutse gushyirwa ahagaragara n’iki kigo no kubagezaho ubumenyi bushya bujyanye n’integanyanyigisho n’uburyo bwo kwigisha bizabafasha mu guhugura bagenzi babo.
Ni igitabo gikubiyemo ingingo zitandukanye zirimo ibyerekeranye n’ubusobanuro ku kwinjiza no gukoresha abana mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro mu bihe by’intambara, uruhare rw’abasirikare n’abo mu nzego z’umutekano mu kurengera abana binjiwe mu gisirikare n’imitwe yitwaje intwaro, ingamba zo gukumira kwinjiza abana mu gisirikare, gutanga amahugurwa no kubaka ubushobozi hagamijwe kurwanya ibikorwa byo gukoresha abana nk’abasirikare mu ntambara.
Maj. Gen (rtd) Safari Ferdinand, uhagarariye Dallaire Institute, Ishami ry’Afurika, yavuze ko muri iki gihe, isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’abana babarirwa muri za miliyoni binjizwa mu gisirikari ku ngufu bagakoreshwa mu bihe by’intambara, ingaruka zabyo zikaba zitagarukira kuri bo gusa ahubwo zigera no ku miryango bakomokamo n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.
Yagaragaje ko igitabo gishya gikubiyemo amasomo atanga ubumenyi n’umurongo ngenderwaho mu gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zizafasha mu gukemura iki kibazo no kuyobora abahugura abasirikare n’abakora mu nzego z’umutekano ku bijyanye no kurengera uburenganzira bw’abana no kurinda ejo hazaza habo ku isi hose.