Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisikazi bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Côte d’Ivoire bakiriwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Emmanuel K.Gasana yakiriye abapolisikazi 13  bavuye mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Cote d’Ivoire.

Chief Inspector of Police (CIP) Marie Josée Zaninka wari uyoboye aba bapolisi, yashimye Polisi y’u Rwanda yabohereje, avuga ko bahakuye ubunararibonye, bikaba bizabafasha mu kazi kabo ka buri munsi, akaba yavuze ko ubumenyi bahakuye bagiye kubusangiza bagenzi babo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabifurije ikaze mu Rwanda no muri Polisi y’u Rwanda by’umwihariko, abashimira uko bitwaye mu kazi n’uko bagakoze neza, abashimira uburyo babanye neza aho bari  mu mahanga ndetse n’uko bahesheje ishema igihugu cyabatumye.

Yasoje abasaba ko ubumenyi n’ubunararibonye bahakuye babisangiza bagenzi babo bagiye gukomezanya akazi.

Aba bapolisikazi bari bamaze umwaka umwe bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu gihugu cya Côte d’Ivoire.

Kugeza ubu abapolisi b’u Rwanda 484 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi mu bihugu bitandukanye aribyo  Haiti, Sudani,  Sudani y’Amajyepfo, Liberiya, Gineya Bisawu,  Mali, Cote d’Ivoire ndetse no mu Ntara ya Abyei iri hagati ya Sudani na Sudani y'Amajyepfo.