Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mutarama, abapolisikazi 110 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, basoje amahugurwa bamazemo ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko kubaka ubushobozi biri mu by’ibanze Polisi y’u Rwanda ishyiramo imbaraga.
Yagize ati: “Polisi y’u Rwanda ihora ishyira imbere kubaka ubushobozi bw’abapolisi kuko amahugurwa atanzwe neza afasha abapolisi gukora akazi nk’uko bikwiye haba mu Rwanda ndetse no hanze; aho bajya mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Yongeyeho ati: “Amahugurwa afasha mu kunoza umurimo, gutyaza imyitwarire mbonezamurimo no gukomeza imyiteguro y’akazi ako ari ko kose. Aya mahugurwa rero y’ibanze agenerwa abapolisikazi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro agamije kugira ngo bigirire icyizere cyo kuzatsinda isuzumabumenyi bazahabwa ndetse no kuzatanga umusaruro muri ubwo butumwa.”
DCG Ujeneza yavuze ko aya mahugurwa ari umwihariko akaba no muri gahunda igihugu kiyemeje yo gushyigikira amahoro no gushyira mu bikorwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu gutegura abajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Yasabye abapolisikazi basoje amahugurwa kuzagaragaza ubumenyi n’ubushobozi bayungukiyemo no kwitwara neza mu kizamini cya nyuma bazakora, baharanira kuba mu mubare w’abazoherezwa mu butumwa mu rwego rwo kuziba icyuho kigaragara mu buringanire n’ubwuzuzanye haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga.
Yashimiye ibihugu bya Canada na Norvege n’ishami rya Polisi mu muryango w’Abibumbye; ku ruhare bakomeje kugira mu bikorwa byo guha abapolisi b’u Rwanda amahugurwa abategura gukora kinyamwuga kandi ko umusaruro ugaragara haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo aho bajya mu butumwa bw’amahoro.
DIGP Ujeneza yashimiye n’abarimu batanze aya masomo n’Ishuri rya Gishari ryabakiriye abagaragariza ko Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo abarimu ndetse n’abanyeshuri bahabwe ibyo bakenera kugira ngo amahugurwa agende neza.
U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro mu mwaka wa 2009, rukaba ruza ku mwanya wa mbere mu kohereza umubare munini w’abapolisi batanga umusanzu mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi, haba mu bagabo no mu bagore, aho kuri ubu rufite abagera ku 1,138 barimo abapolisikazi basaga 290.