Ibi aba bapolisikazi babisabwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana ejo kuwa mbere tariki ya 24 Werurwe ubwo yasozaga umwiherero ngarukamwaka wa 5 w’umunsi umwe wahuzaga abapolisikazi bose bakorera mu gihugu ukaba wari wabereye muri kaminuza ya Masoro.
Aha yagize ati:” umupolisikazi mwiza ni ushobora kwihangana undi munota umwe, kandi bishobora gutwara imyaka 25 mu kubaka isura nziza, nyamara iminota 5 irahagije ngo ube uyangije”.
Yanabasabye gukomeza kugira ikinyabupfura, ubunyangamugayo no kwiyubaha.
Muri uwo mwiherero, abapolisikazi bakaba babajije ibibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi, bimwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ahita abisubiza, ibindi asaba abo bireba kuzabikemura.
IGP Gasana yababwiye ko uyu mwiherero wabo ari ingenzi kuko baganiriramo ingorane bahura nazo mu kazi kbo ka buri munsi, n’ubuyobozi bugafata ingamba zituma zo gukemura ingorane bahura nazo.
Yababwiye kandi ko uyu mwiherero ari umwanya mwiza ku bapolisikazi wo guhura na bagenzi babo bakungurana ibitekerezo.
Inspector of Police (IP) Mukandahiro Jeanne wari witabiriye uyu mwiherero yashimye ibyo yungukiyemo muri aya magambo:” Ni byiza kuba nahuye na bagenzi banjye, tukaganira tukanahanahana ubunararibonye mu mirimo itandukanye dukora. Ibi bizatuma nkora akazi kanjye neza”.
Senior Superitendent of Police (SSP)Rose Muhisoni ushinzwe ishami rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri polisi y’u Rwanda, yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarateguye uyu mwiherero, anasaba bagenzi be kuzashyira mu bikorwa inama bagiriwe n’abayobozi batandukanye bakuzuza inshingano zabo neza.
Uyu mwiherero wahuzaga abapolisikazi barenga 1,200 bahagarariye abandi.
Kinyarwanda
English











