Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Abapolisi b’u Rwanda n’abo muri Sudani y’Epfo basoje amahugurwa ahuriweho

Abapolisi 222 bo muri Polisi y’u Rwanda n'iya Sudani y'Epfo (SSNPS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira 2024, basoje amahugurwa ahuriweho mu bijyanye no gucunga umutekano w’ibibuga by’indege no kurinda ituze rusange.

Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 102 ku ruhande rw’u Rwanda n’abagera ku 120 bo ku ruhande rwa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gihe kingana n’amezi abiri. 

Abapolisi 99 muri bo, nibo bitabiriye amahugurwa ku bijyanye n’Umutekano w’ibibuga by’indege bagizwe na 60 bo muri Sudani y’Epfo na 39 ku ruhande rw’u Rwanda, yaberaga mu Kigo cya Polisi cy’amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange, mu Karere ka Bugesera.

Abandi 123 bagizwe n’abo mu Rwanda 63 na 60 ba Polisi ya Sudani y’Epfo, bahuguwe ku bijyanye no kurinda ituze rusange yatangiwe mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye mu muhango wo gusoza aya mahugurwa wabereye mu Ishuri rya Polisi ry’amagurwa i Gishari, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi ya Sudani y’Epfo ku cyizere bagirira Polisi y’u Rwanda cy’ubufatanye mu bijyanye no kubaka ubushobozi.

Yagize ati: “Ibi byiciro by’amahugurwa ahuriweho ni ikimenyetso cyo kwiyemeza kwacu mu bijyanye no gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’ituze rusange.”

Yongeyeho ko guhangana n’imiterere y’ibyaha byambukiranya imipaka muri iki gihe, bisaba gufatanyiriza hamwe, guhuza amahugurwa, gusangira ubunararibonye no kungurana ubumenyi.

Ati: “Ubufatanye hagati ya Sudani y'Epfo n'u Rwanda kimwe n'inzego zacu za Polisi zombi, biragaragaza urugero rwiza rw'uko umutekano w'igihugu kimwe udatandukana n'umutekano w'ikindi."

Yashishikarije abasoje amahugurwa kuzasangiza bagenzi babo ubumenyi na tekiniki bungukiye mu mahugurwa, aho bazaba boherejwe gukorera akazi mu rwego rwo kurushaho kongera imbaraga mu kubungabunga umutekano n'ituze rusange ndetse no kurinda ibikorwaremezo rusange by'ingenzi.

IGP Namuhoranye yavuze ko Polisi y'u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu guteza imbere ubufatanye buhuriweho n'ibihugu byombi mu by'umutekano.

Gen. Jackson Elia, Umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe abakozi n'amahugurwa muri Polisi ya Sudani y'Epfo, yashimiye Polisi na Leta y'u Rwanda uburyo ikomeza gushyigikira Polisi ya Sudani y'Epfo mu bijyanye no kubaka ubushobozi.

Yashimiye umuhate abitabiriye amahugurwa bagaragaje watumye babasha gusoza neza amahugurwa, abasaba kuzawukomeza no mu kazi mu rwego rwo kurushaho kuzuza inshingano zabo.

Gen Elia yashimangiye kandi ko amahugurwa ahuriweho n'inzego zombi yongera umubano n'ubucuti mu kubaka ubunyamwuga bw'inzego za Polisi zombi mu gucunga umutekano no guhangana n'ibyaha byambukiranya imipaka.