Kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, hatangiye amahugurwa y’iminsi 3 ahuza abapolisi na bamwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru, bakaba barimo guhugurwa ku guteza imbere uburenganzira bwo kuvuga icyo utekereza, umutekano w’abaturage n’umutekano w’abanyamakuru. Aya mahugurwa akaba anafite intego yo kureba uko abapolisi n’abanyamakuru barushaho gukorera hamwe hagamijwe kurengera umutekano w’abaturage.
Afungura aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Juvénal Marizamunda, yavuze ko imikoranire myiza hagati ya Polisi y’u Rwanda n’itangazamakuru ari inkingi ikomeye mu kubungabunga umutekano w’abanyarwanda, mu iterambere ry’igihugu no kugeza amakuru ku baturage. Akaba yagize ati:”Imikoranire myiza y’itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda, ni kimwe mu bintu by’ingenzi bituma izi nzego zombi zizerwa n’abaturage. Ibi bivuze ko twuzuzanya. Polisi nk’urwego rukorana bya hafi n’abaturage, igomba gufata iya mbere mu gukorana n’itangazamakuru bagakorera hamwe ngo umutekano w’abaturage udahungabana.”
Yakomeje agira ati:”Kuko abaturage aribo twese dukorera, ntibagomba guhabwa amakuru atariyo, ntibagomba guterwa ubwoba no gukurwa umutima, ahubwo bagomba guhabwa amakuru yizewe no gucungirwa umutekano. Imikoranire y’izi nzego igomba kuba myiza, kugirango abaturage n’ibyabo bicungwe neza ndetse bakagirwa inama y’icyo bagomba kwitaho kugirango bafate ingamba z’ibishobora kubahungabanyiriza umutekano kandi bakagezwaho n’imyanzuro iba yafashwe.’
DIGP Marizamunda yavuze kandi ko izi nzego zombi zigira uruhare runini mu iterambere ry’igihugu aho yagize ati:”Abanyamakuru ntibakora akazi kabo neza batagakoreye mu mutekano usesuye, kandi gucunga uwo mutekano biri mu nshingano za Polisi. Niyo mpamvu rero tugomba gukorera hamwe tukegera abaturage, kuko tudakoranye nabo, nta terambere bageraho kuko aritwe tugomba kubafasha muri iryo terambere.”
Aya mahugurwa yatewe inkunga n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita k’Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) na Ambasade ya Suwede mu Rwanda, akaba yitabiriwe n’abapolisi 45 n’abanyamakuru 30 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye.
Muri ayo mahugurwa, Peter Wallet uhagarariye UNESCO mu karere k’ibiyaga bigari, yabwiye abayitabiriye ati :”Intego ya Polisi y’u Rwanda ni ugutanga Serivisi nziza, ugushakira abatuye u Rwanda umutekano usesuye kandi wizewe no gukorana ubunyangamugayo. Turizera ko aya mahugurwa nk’uko azibanda ku burenganzira bwo kuvuga icyo utekereza nk’uburenganzira bw’ibanze bw’ikiremwamuntu, azatuma izi ntego zigerwaho.”
Yakomeje agira ati:”Polisi ifite inshingano zo kurinda umutekano w’abatuye igihugu, niyo mpamvu abapolisi n’abanyamakuru bagomba kugira imikoranire myiza, bityo bwa burenganzira bw’ibanze bwa muntu bukagerwaho.”
Muri aya mahugurwa, abapolisi n’abanyamakuru bazaboneraho umwanya wo kugirana ibiganiro, baganire ku ngingo zimwe na zimwe zirimo uruhare rwa Polisi n’abakora umwuga w’itangazamakuru mu kurengera abaturage, uruhare rwa Polisi mu gufasha abanyamakuru kubona amakuru bakeneye, n’izindi
Umuyobozi w’agateganyo w’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Barore Cleophas, yavuze ko umutekano w’abanyamakuru ari ngombwa cyane, bikaba ari ngombwa ko inzego zishinzwe umutekano zigomba kwita ku mutekano wabo. Yagize ati:”RMC nk’urwego rwigenzura tuzakora ibishoboka byose ngo imikoranire myiza hagati y’abanyamakuru na Polisi itere imbere.”
Aya mahugurwa akaba atangwa n’impuguke yaturutse muri Polisi yo muri Canada yitwa Ian Lafreniere.
Bitaganyijwe ko aya mahugurwa azasozwa abanyamakuru na Polisi bumvikanye uburyo bw’imikoranire myiza kugirango bakomeze gusenyera umugozi umwe wo guha amakuru no kurengera umutekano w’abanyarwanda n’abarutuye.
Kinyarwanda
English











