Trending Now

Abapolisi n’Abagenzacyaha bo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba

Ku itariki ya 09 Kanama,  abapolisi n’abagenzacyaha 24 baturutse mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba basoje amahugurwa yo kurwanya iterabwoba yaberaga mu Ishuri rikuru rya Polisi-NPC  riri mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Aya mahugurwa yai amaze iminsi 12; akaba yaribanze cyane kurebera hamwe uko bategura ibisasu; abakora iterabwoba bakunda kwifashisha. Yitabiriwe n’ibihugu by’u Rwanda, Kenya na Uganda.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi z’ibihugu bigize Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO) na Polisi mpuzamahanga (Interpol).

Intego y’aya mahugurwa ikaba yari iyo kwigira no gufatanyiriza hamwe kurwanya  iterabwoba n’ibindi byaha byambukiranya imipaka hagamijwe kubungabunga amahoro n’umutekano.

Umuyobozi mukuru w’Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda-NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye, yashimiye abagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa agira ati” Dushimiye abagize uruhare kugira ngo aya mahugurwa agere kubo agenewe. Namwe ubumenyi mukuye aha, mugende mubusangize bagenzi banyu, kandi muzirikane ko icyaha k’iterabwoba kiri ku isi hose no mu karere kacu; twizera rero ko aya amasomo mwaherewe aha, agiye kubafasha kurirwanya”.

Yakomeje agira ati”Aya mahugurwa yatumye mugira ubumenyi buhagije ku ruhando mpuzamahanga rwo guhangana n’iterabwoba iryo ariryo ryose. Tubatezeho ko mugiye guharanira umutekano n’amahoro yaba mu bihugu byanyu no mu karere ndetse no ku isi yose ”.

CP Namuhoranye yanababwiye kandi ko nk’abanyamwuga babihuguriwe bakwiye kujya basangira amakuru kugirango barusheho kurwanya ibyaha, banahanahana abanyabyaha.

Umuyobozi mukuru wa Polisi mpuzamahanga mu karere (Interpol Regional Bureau-IRB) Gideon Kimilu, yashimye abitabiriye aya mahugurwa ku bumenyi n’ubunyamwuga buhoraho bahawe, avuga ko bagiye guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu byabo.

Aya mahugurwa yatanzwe n’ishyirahamwe ry’inzobere mpuzamahanga  mu kugenza ibyaha no gutegura ibisasu (International Association of Bomb Technicians and Investigators -IABTI).