Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda,ushinzwe ibikorwa,Deputy Commissioner General of Police (DCGP), Dan Munyuza, yasabye abapolisi bakorera mu Ntara y’iburasirazuba kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza bongera imbaraga mu byo bakora kugira ngo Polisi ibashe kugera ku nshingano zayo.
Ibi akaba yarabivuze ubwo yasuraga abapolisi bakorera muri za Sitasiyo za Polisi mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.
Mu ruzinduko yagiriye muri izi sitasiyo, CGP Munyuza kandi yagejeje ku bapolisi ubutumwa busoza umwaka wa 2014, umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame yageneye, Ingabo na Polisi.
D/IGP Munyuza yasabye aba bapolisi kujya bitabira gahunda za Leta barushaho kurwanya ibyaha no kubikumira ,kandi bagakorana n’abaturage Kugira ngo akazi kabo kagende neza.
Yabibukije ko bagomba kurwanya ruswa kandi bakarushaho kugira umuhate wo kurinda abaturarwanda n’ibyabo, babaha serivisi nziza.
Yabasabye kandi gukomeza ubufatanye n’inzego z’ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha nk’impanuka zo mu muhanda, ibiyobyabwenge,icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano w’abanyarwanda.
Abapolisi muri izi sitasiyo za Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba baganirijwe ku ndwara ya Ebola, ibimenyetso byayo ndetse nuko bagomba kuyirinda.
Kinyarwanda
English











