Abapolisi cumi na barindwi bari mu nama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe ishirwaho ry’ishami muri Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya imiti ya magendu, iy’imyiganano kandi itujuje ubuziranenge.
Iyi nama iri kubera ku cyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ku tariki 5 na 6 Gashyantare.
Iyi nama yitabiriwe n'abafatanyabikorwa icumi ba Polisi y'u Rwanda bafite mu nshingano kurwanya imiti ya magendu,iy'imyiganano kandi itujuje ubuziranenge, baturutse muri Minisiteri y’ubuzima, iy’ubukungu, iy’ubuhinzi, iy’ubutabera, urugaga rw’abikorera, ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya Leta ndetse n’icy’ubuziranenge.
Atangiza ku mugaragaro iyi nama,Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ushinzwe ibikorwa bya Polisi, Deputy Inspector General of Police (DIGP), Dan Munyuza,yagize ati,”Ndashimira Ubunyamabanga bwa Polisi mpuzamahanga ku gukomeza gufasha Polisi y’u Rwanda kwiyubaka kinyamwuga.Na none ndayishimira kuba yaremeye ugusaba kwacu itwoherereza impuguke kugira ngo zidufashe gushyiraho ishami ridasanzwe ryo kurwanya ibintu by’ibyiganano,bitujuje ubuziranenge ndetse n’ibya magendu”.
Ati,” Imiti ya magendu,iy’imyiganano kandi itujuhje ubuziranenge iteza ingaruka mbi ku buzima bw’abayinywa, umutekano,ndetse n’ubukungu”.
Yakomeje agira ati,"Kuva mu mwaka wa 2008,u Rwanda, nka kimwe mu bihugu bigize Polisi mpuzamahanga,yagize uruhare mu bikorwa bigamije kurwanya no gufata imiti y’imyiganano, iya magendu,n'itujuje ubuziranenge ".
Muri ibyo bikorwa harimo imikwabo yiswe Fagia na Wipe-out, yakozwe mu kwezi kwa 6 n’ukwa 12 , umwaka ushize, yafatiwemo imiti ya magendu kandi itijuje ubuziranenge myinshi.
DIGP Munyuza ati,"Dushingiye ku musaruro w’ibi bikorwa hamwe n’inshingano za Polisi y’u Rwanda zo kurinda abaturarwanda n’ibyabo,twasanze nka kimwe mu bihugu bigize Polisi mpuzamahanga, gifite uruhare mu mutekano ku isi, tugomba gushyiraho ishami ryihariye rirwanya imiti ya magendu, iy’imyiganano ndetse itijuje ubuziranenge,dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu".
Iri shami rizaba rishinzwe kurwanya ibintu byose by’ibyiganano kandi bitujuje ubuziranenge birimo imiti ivura abantu,abavuta yo kwisiga, ibyuma by’ikoranabuhanga, imiti yica udukoko, ibikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa n’ibinyobwa.
Umwe muri izi mpuguke za Polisi mpuzamahanga,Thierry Tuina, yagize ati, " Bene iyi miti igira ingaruka mbi ku buzima bw’abayinywa, ku bidukikije, n’ubukungu. Ubu bucuruzi butemewe bukorwa ahantu hatari hake ku isi cyane cyane ku mugabane wa Afurika".
Ati,"Turashima iyi gahunda y’u Rwanda yo gushyiraho umutwe uzaba ushinzwe by’umwihariko kurwanya imiti ya magendu, iy’imyiganano ndetse itujuje ubuziranenge".
Yavuze ko iyi gahunda ikozwe ku nshuro ya mbere muri Afurika ifitiye akamaro Polisi mpuzamahanga kuko ari imwe mu ngamba zihamye zo kurwanya no gukumira ibyaha bijyanye n’imiti ya magendu,iy’imyiganano ndetse itujuje ubuziranenge.
Yagize ati,"Turi hano kwunganirana kugira ngo hashyirweho umutwe wo kurwanya no gufata abinjiza mu bihugu imiti ya magendu ,itujuje ubuziranenge n’imyiganano.Ndashimira u Rwanda, binyuze muri Polisi y’u Rwanda, ku buryo yatwakiriye neza.Ni nk’aho twari turi iwacu".
James Kamanzi, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge, yagize ati,"N’ubundi, ubufatanye mu kurwanya imiti ya magendu ,itujuje ubuziranenge kandi y’imihimbano,bwari busanzweho hagati y’inzego zitandukanye ariko ishyirwaho ry’uyu umutwe bizatuma kurwanya bene ibi byaha birushaho gukorwa neza".
Kamanzi yakanguriye abaturage kwirinda ibikorwa byo kwinjiza mu gihugu imiti ya magendu,kutayicuruza no kuyinywa, kuko uretse kugira ingaruka mbi ku buzima bw’abo, imunga ubukungu.
Umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga muri Polisi y’u Rwanda,ACP Tony Kuramba, yagize ati,"Iki gikorwa gitangijwe na Polisi y’u Rwanda.Yatumiye impuguke za Polisi mpuzamahanga kugira ngo zitwunganire mu gushyiraho ishami rya Polisi ryihariye rifite ubumenyi mu kurwanya ibyaha bijyanye no kwigana ibintu birimo imiti, ibiribwa,ibinyobwa,ibikoresho by’ubwubatsi n’amavuta yo kwisiga".
Yakanguriye abaturarwanda kunywa imiti yujuje ubuziranenge, itanzwe n’inzego zabugenewe .
Ati,"Mujya mwumva inzu zaguye, zigahitana abantu , n’uko ziba zarubakishijwe ibikoresho bitujuje ubuziranenge.Mujya mwumva kandi inkongi,zimwe nazo ziterwa no kuba haba harakoreshejwe intsinga n’ibindi bikoresho bitujuje ubuziranenge.Ibi byose byangiza ibintu ndetse bikaba byahitana n’abantu".
Ati,"Niyo mpamvu mu rwego rwo kubikumira no kubirwanya, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwafashe icyemezo ko hagomba kujyaho ishami ryihariye rifite ubuzobere kandi rifite ubushobozi buhagije bwo kurwanya bene ibi byaha ".
ACP Kuramba yavuze ko u Rwanda rutaraba indiri y’ibicurizwa bitujuje ubuziranenge ariko ko ari ngombwa gufata ingamba zo gukumira ko hagira na bike byakwinjizwa mu gihugu.
Yakanguriye abaturarwanda kwumva ububi bwabyo,kutabicuruza,kutabinywa ndetse no gutanga amakuru ku gihe ku babigiramo uruhare.
Kinyarwanda
English











