Indwara ya Ebola ubu ni kimwe mu byorezo bihangayikishije isi muri iki gihe. N’ubwo mu Rwanda itarahagera ariko ntidukwiye kwirara kuko ngo iyo umuturanyi arwaje ibinyoro ugura ikirago, ibihugu yagezemo cyane cyane byo muri afulika imaze guhitana abarenga ibihumbi bitanu,ntagushidikanya rero ko no mu Rwanda itahagera; iyi ikaba ari imwe mu mpamvu u Rwanda rukomeje imyiteguro yo gufata ingamba zatuma dukumira icyo cyorezo.
Muminsi yashize Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko yiteguye guhugura abapolisi 1300 bazaba bashinzwe kwita ku bantu bashobora kuba barakoranyeho n’umuntu ukekwaho ibimenyetso by’indwara ya Ebola cyangwa uwagaragayeho ibimenyetso byayo.
Ni muri urwo rwego rero ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 ugushyingo2014 abapolisi 54 bahawe amahugurwa ku bijyanye n’indwara ya Ebora .Uko yandura, uko yirindwa n’uko wakora iperereza kubayikekwaho.
Mu masomo bahawe barebeye hamwe uko Ebola ihagaze ku isi muri iki gihe,bigishijwe kandi uko bazajya buzuza ifishi yabugenewe ,bahabwa ubumenyi bwo gukurikirana no kwita ku buzima bw’ukekwaho Ebola,bahabwa n’ubumenyi bwa ngombwa buzatuma bashobora kugeza ukekwaho Ebola kwa muganga”.
Mubimenyetso bya Ebola basobanuriwe ko harimo kugira umuriro mwinshi,kumeneka umutwe,gucika intege,guhitwa,kuruka no kuva amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri.
SSP Emmanuel Nsabayezu umuyobozi w’ikigo cya polisi cyakira ababaswe n’ibiyobyabwenge kiri mu karere ka Huye akaba ari n’umwe mubagize itsinda ry’abaganga bashinzwe indwara z’ibyorezo mu Rwanda yabwiye abari bitabiriye ayo mahugurwa ko n’ubwo abapolisi bashinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibintu byabo,umutekano wa mbere ni ukurinda abaturage uburwayi kuko urwaye ntacyo washobora kwimarira cg se ngo ukimarire mugenzi wawe kuko iyo urwaye nta mutekano uba ufite.
SSP Nsabayezu yakomeje abasobanurira ko Ebola ari indwara mbi ,yica vuba kandi ikaba ikwirakwizwa vuba kuko iyo ukoranyeho n’uwayanduye nawe urayandura kabone n’ubwo yaba yapfuye.
SSP Nsabayezu akaba kandi yabibukije ko hari uburyo bwo kuyirinda harimo gukaraba kenshi ukoresheje amazi meza n’isabune,kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose ubonye kimwe mubimenyetso byavuzwe haruguru,kwirinda gukora ku matembabuzi y’uyirwaye cg se uwo yishe no kumenyesha abajyanama b’ubuzima igihe cyose uketse umuntu urwaye Ebola ukoresheje telephone itishyurwa 114.
Abari mumahugurwa bakaba bashoje biyemeje guhangana no gukumira icyo cyorezo hagira aho kigaragara kandi bakaba biyemeje gutanga umusanzu wabo no gutabara.
Umwe mubari bitabiriye amahugurwa PC Muhawenimana yagize ati”abapolisi dufite ubushake ,ububasha n’ubushobozi bwo guhangana no gukumira indwara z’ibyorezo nka Ebola,tukaba rero twiteguye gukora ibisabwa ngo Ebola itazagera mugihugu cyacu.”
Amahugurwa nk’aya akaba yabereye mukarere ka Nyarugengeaho aho yitabiriwe n’abapolisi 62,Gasabo yitabiriwe n’abapolsi 80 naho Kicukiro yitabiriwe n’abapolisi 98.
Kinyarwanda
English











